Gasabo : Umugore w'imyaka 62 yatwitse moto y'umugabo we w'imyaka 30 kubera kumufuhira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore witwa Beatrice asanzwe afitanye ubucuruzi bw'akabari n'umugabo we witwa Kimonyo w'imyaka 30 y'amavuko.

Ngo uyu mugabo yari yazanye umukobwa uzajya abakorera muri kariya kabari ariko Beatrice akabibonamo ikindi kibyihishe inyuma ngo uriya atari umukozi ahubwo ari ihabara.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021 biriya ari byo byazamuye intonganya hagati y'umugore n'umugabo dore ko anamushinja kumuca inyuma akajya kwiryamanira n'abakobwa bakiri bato bari mu kigero kimwe.

Umwe mu baturage yagize ati 'Umugore arakuze kandi umugabo ubona ko ari umusore. Bivugwa ko umugabo amuca inyuma…Uyu munsi yagiye azana umukozi w'umukobwa avuga ko azakora muri ako kabari. Umugore yaje kujya mu nzu asanga basomana, ni ko gufata ibintu byose birimo matela, na moto arafunga ubundi aratwika.'

Yakomeje agira ati 'Abantu babonye umwotsi upfupfunyutse baratabara. Umukobwa afata ibye arigendera.'

Uyu muturage avuga ko bishoboka ko umugore yashakaga kubatwika bose bagahira mu nzu 'ngo yavugaga ati 'n'ubundi imitungo yanjye ni yo ikoshya reka nze nkwereke.'

Nyuma y'ibyabaye umugore yajyanywe kuri RIB.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jali, Niyomugabo Gregoire yemeje aya makuru.

Ati 'Byabaye ni umugore watwitse moto y'umugabo we biturutse ku makimbirane. Umugore ari muri RIB kugira ngo barebe icyabiteye.'

Uyu muyobozi avuga ko nta gihamya y'ibivugwa ko umugabo aca umugore we inyuma nk'uko bivugwa.

Ati 'Amakuru dufite ni uko hari amakimbirane bari basanganywe nk'umugore n'umugabo kandi RIB irimo kubikurikirana.'



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umugore-w-imyaka-62-yatwitse-moto-y-umugabo-we-w-imyaka-30-kubera-kumufuhira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)