Gasabo: umushoferi agonze umunyegare ku bushake||abaturage umujinya urabica (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Ukwakira nibwo mu karere ka Gasabo mu isanteri ya Batsinda habereye impanuka aho umushoferi wari utwaye ikamyo yagonze umunyonzi bari mu cyerekezo kimwe bizamura umujinya w'abaturage bashaka kumugirira nabi.

BTN TV dukesha iyi nkuru yatangaje ko aba baturage barakajwe n'amagambo uyu mushoferi yavuze nyuma yo kugonga uriya munyonzi ,yigamba ko atari we wa mbere agonze.Ababibonye bavuze ko uyu mushoferi yagonze umunyonzi ku bushake kuko bose ngo berekezaga hamwe maze amuturuka inyuma aramugonga ndetse agambiriye kumwambura ubuzima.Mu burakari bwinshi abaturage bari bahuruye basabye ko uyu mushoferi ahanwa by'intangarugero ndetse ko bishobotse atasubira mu muhanda kuko bemeza ko agira umutima utari uwa kimuntu.



Source : https://yegob.rw/gasabo-umushoferi-agonze-umunyegare-ku-bushakeabaturage-umujinya-urabica-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)