Gatsibo: Abangavu 100 batewe inda imburagihe basubijwe mu ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021 nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi hagamijwe gusesengura inzitizi zibuza abana babyariye iwabo gusubira mu ishuri no gufata ingamba mu kuzikemura.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’Umuryango Empower Rwanda usanzwe ukora ibikorwa byo kwita ku bakobwa babyariye mu rugo.

Mu bangavu 100 basubijwe mu ishuri na Empower Rwanda abagera kuri 80 bagiye kurihirirwa imyuga mu gihe abandi 20 bazakomeza mu mashuri yisumbuye.

Uwimpuhwe Yvonne ufite imyaka 19 watewe inda afite imyaka 16 yavuze ko zimwe mu mbogamizi zikunze gutuma iyo bamaze kubyara badasubira mu ishuri harimo kuba baba baturuka mu miryango itishoboye.

Yakomeje agira ati “Nkanjye sinari mfite uwo nsigira umwana, nta mata nabonaga ngo wenda ninjya ngenda nyasigire mama ayamuhe, ikindi iwacu ntibari babashije kubona ibikoresho n’amafaranga y’ishuri byari bibagoye cyane.”

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo watanze ubuhamya ku gituma abangavu baterwa inda ariko ntibabashe gusubira mu ishuri, Mukankusi Cartas yavuze ko abenshi usanga baturuka mu miryango ikennye ku buryo kubona ubushobozi bwo gusigarana wa mwana na nyina akajya kwiga bitoroha.

Yakomeje agira ati “Abenshi bafite ababyeyi b’abakene batakwemera gusigarana abana babo usanga mu rugo hari uwo mukobwa wabyaye ariko afite n’abandi bavandimwe be bakeneye kurya bigatuma wa mubyeyi ajya kubashakira icyo kurya ntasigarane wa mwana.”

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Promesse Olivia, yavuze ko basanze hari abagira ipfunwe ry’uko iyo basubiye mu ishuri bitwa abagore. Ibi ngo akenshi abibwirwa n’abo bigana rimwe na rimwe –ntabashe kubyakira.

Yavuze ko kandi hari n’abagaragaraza ko bamaze gukura ku buryo abo biganye bageze kure ntabashe kwigana n’abo aruta.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bafite urutonde rw’abangavu babyariwe iwabo n’abamaze gucutsa ku buryo bazarugenderaho bakomeza gukora ubukangurambaga, aba bangavu bagasubira mu ishuri.

Yasabye ababyeyi kandi kugira inshingano zo kurera abana babo no kubaha iby’ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo abifuza kubashuka babure aho babahera.

Kuva uyu mwaka watangira mu Karere ka Gatsibo habarurwa abangavu basaga 400 batewe inda imburagihe ni mu gihe mu mezi make ashize hakozwe umukwabo wafatiwemo abagabo barenga 390 bateye inda abangavu.

Umwe mu babyeyi batanze ubuhamya yavuze ko ubukene buri mu bituma batita ku bana b'abangavu batewe inda
Umuyobozi wa Empower Rwanda Kabatesi Olivia yavuze ko bazakomeza kwita ku bangavu batewe inda imburagihe
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye ababyeyi kongera imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ababasambanya



source : https://ift.tt/3B6EzCM
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)