Hagiye gushyirwaho amabwiriza azagenga amashuri mu kwaka ababyeyi amafaranga y’inyongera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, ubwo hagaragazwaga ikibazo cy’ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga menshi byayise ay’ibindi bikenewe.

Hirya no hino mu mashuri hari ubwo usanga ibigo bisaba abanyeshuri amafaranga atari ku y’ishuri nko kubasaba ayo kugura imodoka z’ishuri, kubaka uruzitiro, ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Ni hamwe usanga umwana bagenda bamuca amafaranga make make ariko wayateranya usanga hari n’aho aruse ay’ishuri. Ibi bikorwa byagiye byinubirwa cyane n’ababyeyi bagaragaza ko uku ari ukubaka amafaranga y’umurengera.

Minisiteri Dr Uwamariya yavuze ko iki kibazo bakizi ko hari ibigo bishaka kongeza amafaranga bikayacisha mu bindi bikoresho bitandukanye.

Yagize ati “Iki ni ikibazo, natwe turabizi turabibona hari ukuntu amashuri ashaka kongeza amafaranga akongeraho utundi tuntu, hari aho bajyaga baka amasuka yo gukora amasuku ukabona barabyaka buri gihe.”

“Hari aho twabonye kubera Covid-19 basaba umuti wo gukaraba w’ibihumbi 15, abandi 50 Frw, buri wese akagenda yongeraho akantu.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko aba bayobozi b’ibigo baba bashaka guca amafaranga menshi ababyeyi ndetse hari n’abashaka kongeza ay’ishuri mu buryo buzimije, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bizajya bikorwamo bitabangamiye ababyeyi.

Yagize ati “Turi gutegura uburyo ni uko byakererewe amashuri amaze gutangira ariko turi gutegura uburyo bigomba gukorwamo. Ntabwo dushobora gushyiraho umubare runaka w’amafaranga batarenza ariko kugira ngo bihinduke bisaba iki ku buryo buri muyobozi w’ikigo atabyuka ngo muzane iki?”

Akenshi usanga imyanzuro nk’iyi ifatirwa mu nama zihuza ubuyobozi bw’ikigo na komite z’ababyeyi, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko mu kwirinda ko habaho amanyanga ubu ibi byemezo bizajya bifatirwa mu nteko rusange.

Yagize ati “Mbere habagaho komite z’ababyeyi zivugira ababyeyi, ubu bigomba kwimurirwa mu nteko rusange, ni yo izajya ifata icyemezo.”

Yakomeje asaba ababyeyi kujya batanga amakuru y’aho babona babangamiwe n’ibyo bibazo.

Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya yavuze ko iki cyemezo cyatinze gufatwa ariko hagiye gukorwa isuzumwa ku buryo mu gihembwe cya kabiri aya mabwiriza azatangira gukurikizwa.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko hagiye gushyirwaho amabwiriza ibigo by’amashuri bizajya bikurikiza mu gushyiraho amafaranga y’ibikoresho n’andi basaba ababyeyi arenga ku y’ishuri



source : https://ift.tt/3oQIPnQ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)