-
- Dr. Rutagwenda avuga ko aborozi bahinze ubwatsi, bakavugurura inka zabo umukamo waba mwinshi bakiteza imbere
Yabitangaje ku wa 01 Ukwakira 2021, mu nama yamuhuje n'aborozi n'abafite aho bahurira na bwo mu Karere ka Nyagatare, aho bagaragarijwe igishushanyo mbonera cy'ubworozi.
Dr. Rutagwenda avuga ko mu mwaka wa 1992 mu Rwanda hari inka za gakondo ibihumbi 800, mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo inyinshi zarariwe, habariwemo izatahukanywe na bamwe mu Banyarwanda bari impunzi, habaruwe inka 172,000 na zo za gakondo.
Uyu munsi ngo mu Rwanda habarurwa inka 1,500,000, muri zo 54% zikaba zivuguruye mu gihe 10% ari zo zifite amaraso y'inzungu 100% (iza kijyambere zitanga umukamo) na ho 36% zikaba zikiri iza gakondo.
Avuga ko icyo gishushanyo mbonera cy'imyaka itanu cyatangiye kubahirizwa mu mwaka wa 2018, bagiteguye bifuza ubworozi bukemura ibibazo bitatu mu gihugu.
Ati “Icyo twifuza ni ubworozi bugamije kurwanya ubukene, bufasha uworora gutera imbere, bukarwanya imirire mibi, bukarwanya ubukene bukagira n'ingaruka nziza ku bukungu bw'igihugu.”
Dr. Rutagwenda avuga ko hari ibimaze gukorwa neza ariko na none hakenewe uruhare rwa buri wese ari na yo mpamvu hakorwa ubukangurambaga bwimbitse.
Agira ati “Hakenewe uruhare rwa buri wese, dushake uko tugaburira amatungo, dushake uko turwanya indwara, dushake uko tuvugurura amatungo, dushake uko twita ku mukamo, ni ukuvuga uruhare rwa buri wese. Wumvise ko hari abadakingiza inka zabo nyamara twashyizeho gahunda y'ikingira ngo turwanye indwara, urumva icyo ni ikibazo.”
-
- Aborozi bavuga ko mu bituma batavugurura inka zabo byihuse harimo ikibazo cy'imisemburo irindisha inka itaboneka neza
Avuga ko kugira umworozi abashe gutungwa n'inka ze kandi zimuteze imbere hakwiye kubaho guhinga ubwatsi, gushaka amazi, kugira isuku no gukusanya amata, buri wese ari Leta n'umworozi akwiye gukora ibimureba.
Iki gishushanyo mbonera cy'ubworozi kirareba ubworozi bw'amatungo maremare ndetse n'amagufi n'inkoko, hagamijwe kubona umukamo w'amata no kwihaza ku nyama.
Dr. Rutagwenda avuga ko kugira ngo ubworozi burusheho gutera imbere hari ibigomba gukorwa harimo kwita ku musaruro, kugabura, kuvugurura amatungo no kurwanya indwara.
source : https://ift.tt/3kY0NSN