Uru rwego rwatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akekwa ko yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.
Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.
Mbere y’uko atabwa muri yombi, Hakuzimana yari yasohoye inyandiko yitiriye umushinga w’amahoro ku Rwanda, ku Banyarwanda no ku Karere k’Ibiyaga Bigari avuga ko nta mahoro gafite kuva FPR ifashe ubutegetsi.
Kugira ngo aya mahoro aboneke, yavugaga ko ubutegetsi bugomba gusaranganywa “kuko ubu u Rwanda ruyobowe nabi”, agena urutonde rw’abakwiye kujya muri Guverinoma ndetse na we yishyiraho nka Minisitiri w’Ukuri, Ubutabera n’Ubworoherane.
Urwo rutonde yashyizemo abandi bantu biganjemo abakekwaho ibyaha cyangwa se abazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Padiri Nahimana Thomas, Twagiramungu Faustin n’abandi.
Hakuzimana w’imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.
Amaze igihe akoresha umuyoboro wa Youtube yise Rachid TV maze agatambutsa ibitekerezo birimo amagambo yashegeshaga benshi.
Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.
Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.
RIB yari yaranenzwe kumurebera ntimufunge
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi amagambo anenga RIB ku bwo kurebera uyu mugabo ntimufunge mu gihe benshi bavugaga ko ibyo avuga bishobora kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Nka Foundation Mukagasana Yolande iherutse gushyira hanze itangazo rigira riti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntabwo twakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka.”
Hari n’abandi bari bavuze ko RIB ikwiriye kuregwa igasobanura impamvu idakora ibyo itegekwa n’amategeko.
Lonzen Rugira yifashishije Twitter yagize ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”
Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.
Hakuzimana mu 1991 ni umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI gusa nyuma yaje kurivamo ayoboka Habyarimana wari Perezida.
source : https://ift.tt/3GyslHl