Hari abavuga ko ndi gukorana n'Interahamwe-Umusore wasezeye FPR-Inkotanyi kubera ubushomeri buri mu rubyiruko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musana Jean Luc uvuga ko we na bagenzi be bari mu mugambi wo gushinga Umutwe wa Politiki ariko bakaba bataremeza izina ryawo, atangaza ko yahoze mu Muryango wa FPR-Inkotanyi ariko akaza gusezera.

Agaruka ku mpamvu yasezeye muri FPR-Inkotanyi, avuga ko uyu muryango usanzwe ufite imirongo myiza ariko 'Ibintu iyo ari byiza ubu ukeneye ko biba byiza cyane' kandi ko yabonye atabona aho amenera ngo atange ibitekerezo byatuma ibyo byifuzo bye bigerwaho akiri muri uyu muryango.

Ati 'Byashoboraga no gutambuka ariko bikagorana kubitambutsa ariko kujya mu mutwe wa Politiki mushya twabonaga ko bizatworohereza ko ibitekerezo byacu byihuta.'

Musana Jean Luc avuga ko yakuze uri umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse yemera umurongo w'uyu muryango anitabira ibikorwa byawo ku bwinshi ariko 'uko umuntu agenda akura agenda abona indi reality [ukundi kuri],'

Avuga ko we na bagenzi be bakomeje kuganira bakagaragaza ibitagenda bikwiye guhinduka cyane cyane ibirebana no kubona umurimo ku rubyiruko kuko hari abasore n'inkumi benshi badafite akazi kandi batanorohewe kukihangira nk'uko ubuyobozi bukunze birushishikariza.

Ngo umutwe wabo wa Politiki bagiye gushinga uzaba ushyize imbere Demokarasi, ubucuruzi n'ubukungu bufunguye, uburenganzira bwa muntu cyane cyane ku mutungo we n'ubumwe n'umutekano ukaba ufite intego yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo bajye babona aho batambukiriza ibitekerezo byabo.

Gusa ngo nubwo bakiri mu itangira ariko bakomeje guhura n'imbogamizi z'ababona mu ndorerwamo y'umwanzi w'Igihugu.

Ati 'Abantu bari kutwita ngo twafashe kontaro y'Interahamwe, uwo muri Opposition na we ahita avuga ngo 'uri umukozi wa FPR' ngo FPR ifite inzira 1000 zo gukora ibintu.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Hari-abavuga-ko-ndi-gukorana-n-Interahamwe-Umusore-wasezeye-FPR-Inkotanyi-kubera-ubushomeri-buri-mu-rubyiruko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)