Hari igihugu cyabonetsemo Covid 19 bwa mbere none abaturage bahiye ubwoba_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aturuka mu gihugu cya Tonga , aravuga ko abaturage batuye iki gihugu ko barimo kwihutira kujya kwikingiza icyorezo cya Covid19 nyuma y'uko iki kirwa cyo mu nyanja ya Pacifique, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021, cyemeje ko habonetse umuntu wa mbere wayanduye iyi virus.

BBC dukesha ino inkuru iravuga ko ubwo bwandu bwabonetse mu muntu wakingiwe byuzuye, wari ugeze mu gihugu aje mu ndege imucyuye ivuye muri New Zealand (Nouvelle-Zélande).

Minisitiri w'intebe wa Tonga Pohiva Tu'i'onetoa yaburiye abatuye ku kirwa kinini cya Tongatapu ko bari mu byago byuko mu cyumweru gitaha bashobora gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.

Igihugu cya Tonga cyari kimwe mu bihugu bya nyuma byari bisigaye bitaratangazwamo ubwandu bwa Covid.

Abantu barenga 100,000 batuye muri icyo gihugu-kirwa, kiri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa New Zealand.

Abangana na kimwe cya gatatu (abagera ku 33,000) cy'abaturage bose ba Tonga ni bo bakingiwe byuzuye.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/30/hari-igihugu-cyabonetsemo-covid-19-bwa-mbere-none-abaturage-bahiye-ubwoba_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)