Izo nyigisho zizamara iminsi itatu zatangiye gutangirwa ku cyicaro cy’icyo kigo mu Karere ka Huye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021.
Bari kwigishwa porogaramu za mudasobwa zitandukanye zo kwifashisha havangwa intungamubiri z’ibiryo by’amatungo mu buryo buboneye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko amakosa akorwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo atuma umusaruro atanga uba muke bigateza igihombo ba nyir’inganda n’aborozi b’amatungo.
Ati “Ugasanga intungamubiri ziri muri ibyo biryo zirahindagurika ku isoko, ugasanga uko ubisanze uyu munsi si ko bimeze ejo bigateza igihombo ku musaruro aborozi babona ndetse no ku ruganda ubwarwo.”
Yakomeje avuga ko nibakoresha ikoranabuhanga bazatunganya ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bifite intungamubiri zidahinduka, bityo n’umusaruro uziyongere ku borozi bakoresha ibyo biryo by’amatungo.
Umworozi wo mu Karere ka Musanze akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete yorora ikanatunganya ibiryo by’amatungo, Niyonzima Jean Bosco, yavuze ko bo akenshi bakoresha uburyo bwa gakondo bwo kwandika ku rupapuro.
Ati “Tubivanga ku buryo busanzwe mbese ni imibare dukoresha kuko twagiye tubyiga kera mu ishuri. Tubanza gukora imibare dukoresheje ikaramu n’urupapuro dukurikije ibyo turi buvange tugakora imibare bikadutwara igihe kinini.”
Shirimpaka Jean Claude ushinzwe Ubucuruzi mu ruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, Huye Feeds, na we avuga ko rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 45 z’ibiryo by’ingurube buri munsi, ariko mu kubivanga bakoresha uburyo gakondo.
Yakomeje avuga ko n’iyo bagerageje gukoresha ikoranabuhanga ritumizwa hanze bibahenda bagahitamo gukoresha uburyo bwa gakondo.
Yatanze urugero nk’aho ibyo biryo bivanze mu buryo bwa gakondo bishobora gutuma inkoko idatera buri munsi nk’uko byari bisanzwe cyangwa bigatuma ibiro by’itungo bigabanuka.
Bituma kandi aborozi batakariza uruganda icyizere ntibagaruke kugura ibiryo by’amatungo rutunganya.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa inganda, amakoperative n’abantu ku giti cyabo 50 bari mu kazi ko gukora ibiryo by’amatungo.
Kuri iyi nshuro hari guhugurwa inganda zirindwi kuko arizo ziri ku rwego rwiza rwo gukoresha ikoranabuhanga ritunganya ibiryo by’amatungo.
Porogaramu za mudasobwa bari kwigishwa bazajya bakoresha bavanga ibiryo by’amatungo zirimo Excel, Window User Friendly Feed Formulation, Win Feed ndetse na Dairy NLS 2001.
source : https://ift.tt/3w6pi4p