Hatangijwe imurikabikorwa rigamije gukangurira Abanyarwanda kwita ku isuku - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangijwe hagamijwe kubungabunga ubuzima no kurandura burundu indwara ziterwa n’umwanda nka zimwe mu zihangayikishije isi muri ibi bihe.

Umutakwasuku, ni umurikabikorwa rigaragara mu mashusho mbarankuru yafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abafotowe bavugaga uko batangiye kwishakamo ibisubizo mu guharanira isuku no kugira ubwiherero budateza ikibazo ku buzima bw’abagize imiryango yabo.

Buri wese avuga ku rugendo rwe rwo kugera ku isuku yo mu rugo no kwirinda indwara zishobora guterwa n’umwanda ndetse abandi bakagaragaraza uburyo kwita ku isuku yo ku bwiherero bishobora kuvamo ishoramari rikomeye kandi ryateza umuntu imbere.

Bamwe mu bavuga iby’ishoramari ni abasanzwe bakora imirimo yo gusukura no kuvidura ubwiherero mu gihe bwuzuye ndetse n’abakora imirimo yo gucunga ubwiherero rusange.

Bagaragaje ko nubwo ari akazi gasa n’agasuzuguritse ariko gafite byinshi gasobanuye kuri bo kuko bubumbatiye ubuzima bwa benshi.

Ni amafoto yafashwe muri 2020 ariko imurikabikorwa ryayo ryari rimaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19, gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021 ryabashije kuba ryitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abakozi bo miryango Mpuzamahanga.

Umuyobozi wa SNV mu Rwanda, Bernie F. Chaves, yavuze ko iri murikabikorwa rigamije kwigisha abantu kongera gutekereza ku kamaro ko kwita ku isuku by’umwihariko buri wese agaharanira gutunga ubwiherero bwiza.

Ati “Aha mu Rwanda, SNV tumaze igihe dukora mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura kuko twatangiye muri 1980. Twakoze imishinga myinshi kandi tukagenda tubona umusaruro wayo. Izi nkuru n’aya mafoto zigaragaraza icyizere n’ishyaka. Ndizera ko binyuze muri izo nkuru bizakora kuri buri umwe akongera kwibaza uburyo impinduka ntoya cyane mu buzima bw’umuntu zishobora kugira inyungu nyinshi. Impamvu tuvuga isuku ni uko ari ho ubuzima bwacu bushingiye. Ntiwavuga isuku kandi tutavuga ku kugira ubwiherero bwiza.”

Umuyobozi wa SNV ku rwego Mpuzamahanga, Megan Ritchie, yavuze ko abatuye isi bakwiye guhaguruka bagaharanira kubugabunga ubuzima n’isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

Yagize ati “Niyo mpamvu dukwiye guhaguruka twese, ntidukwiye gusiga n’umwe kubera ko uburyo isuku yubahirizwa bigira ingaruka ku baturanyi bawe. Iyo urwaye nka Cholera cyangwa impiswi uba ubikururira n’umuturanyi wawe. Kubona serivisi z’isuku n’amazi meza ni bimwe mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, nubwo ari ibintu bamwe muri twe tudaha agaciro bikwiye mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Izi nkuru mbarankuru zafashwe mu buryo bw’amafoto na Murinzi Eric. Asanga ari ibintu by’agaciro gukora inkuru nk’iyi ishobora kuzana impinduka mu buzima bw’abaturarwanda binyuze mu kuzirikana no kwita ku isuku nk’ipfundo ry’ubuzima buzira umuze.

Kugeza ubu ku Isi hafi miliyari ebyiri z’abaturage bagorwa no kubona amazi meza, naho miliyari eshatu 3.6 ntibabasha kubona serivisi zijyanye n’isuku n’isukura.

Iri murikabikorwa ryabereye ku Isomero rikuru Kigali Public Library, riherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, kandi guhera ku wa 30 Ukwakira kugera ku wa 7 Ugushyingo 2021, ahari izi nkuru mbarankuru mu buryo bw’amashusho hazaba hafunguriwe buri wese mu rwego rwo kongera kwimakaza umuco w’isuku mu banyarwanda.

Imibare igaragaza ko nibura buri munsi abana 2195 bicwa n’impiswi, naho abantu bahitanwa na Cholera bangana n’ibihumbi 95 muri hafi miliyoni eshatu bayirwara ku mwaka. Intego za OMS ni ukugabanya impfu ziterwa na Cholera nibura ku kigero cya 90% muri 2030.

Abitabiriye Imurikabikorwa banogewe n'inkuru zinyuranye zigaragara mu mafoto
Aha yasobanuraga uko bamwe mu bo yafotoye bamukoze ku mutimaPHOTO
Ahari aya mafoto hagiye kumara icyumweru hafunguye kuri buri wese wifuza kureba no kurushaho gubanukirwa
Bamwe mu bitabiriye babajijwe basobanuraga uko batinyutse kwita ku isuku
Eric Murinzi wafashe aya mafoto avuga ko bimuteye ishema gusangiza abandi inkuru z'abashyize imbere isuku
Inkuru z'uko batinyutse bakita ku isuku zishobora gutinyura benshi
Umuyobozi wa SNV mu Rwanda Berni Chaves yavuze ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kurushaho kwita ku Isuku
Umuyobozi wa SNV Megan Ritchie yasabye buri wese kwita ku isuku kuko ari ingenzi mu buzima



source : https://ift.tt/3jSsCLc
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)