Abafashwe barimo umusore w’imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, uw’imyaka 22 n’uw’imyaka 20 bafatanwe amafaranga ibihumbi 10 nayo y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye tariki ya 29 na 30 Ukwakira.
Bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu wa Amahoro.
SP Kanamugire yagize ati ”Polisi yabanje kubona amakuru kuwa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira amakuru avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w’ikigo cy’itumanaho utanga serivisi zo kwakira, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye umwe amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z’ibihumbi Bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.”
SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira Polisi yitabye telefoni y’umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko hari abantu babiri bamwishyuye inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu nazo z’impimbano.
Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.”
Bariya bantu bose uko ari Batatu biregura bavuga ko ariya mafaranga bayishyuwe n’abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba.
Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano. Baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
source : https://ift.tt/3vZ7UhQ