Yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira abantu (lodge) yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare akanga kwishyura avuga ko ari umupolisi ari bubasigire ibirango bya Polisi akazagaruka kwishyura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye ba nyiri Lodge bahise batanga amakuru uwo muntu agafatwa.
Yagize ati” Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mugore yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari abagezemo amafaranga y’u Rwanda 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafranga yo kwishyura ababwira ko ari umupolisi, ko muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet) yabuze uko abikuza amafaranga. Yabasabye gusigarana iranka rimwe yari afite ngo azohereza umuntu aze kuritwara azane n’ayo mafaranga.”
SP Kanamugire akomeza avuga ko ushinzwe gucunga iyo lodge yagize amakenga ahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Huye baza kureba uwo muntu. Polisi ihageze yamubajije neza uwo ari we n’aho akorera avuga ko abeshya atari umupolisi.
SP Kanamugire yagize ati” Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri avuga ko biriya birango n’umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy’umupolisi w’inshuti ye atibuka. Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisi ndetse yiyemeza kugwatiriza ikirango yari afite.”
Uwo mugore avuga ko ubundi avuka mu Karere ka Nyanza ariko kuri ubu we n’iwabo barahimutse bajya gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Avuga ko ibyo bikoresho bya Polisi yari abimaranye iminsi atibuka kandi ari ubwa mbere yari abyifashishije yiyitirira Polisi.
Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).
source : https://ift.tt/3lz5nHv