Huye: Urubyiruko rwabuze ababyeyi rwakozwe ku mutima no kugobokwa na EjoHeza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagaragaje ibyishimo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, rwashyikirizaga sheki zagenewe imiryango itanu y’ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri EjoHeza.

Iki gikorwa cyo guha amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima abazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri EjoHeza bakitaba Imana, cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru gikomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo, kikaba kizakomereza n’ahandi.

Mucyo William wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bahawe 1.250.000 Frw kuko nyina yitabye Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.

Ati “Ndabyishimiye kuko batugobotse mu byago kandi nanjye ngiye guhita ntangira kwiteganyiriza n’abavandimwe banjye na bo ndabibashishikariza.”

Uwamahoro Angelique wo mu Karere ka Huye na we yabuze nyina umubyara ariko yitabye Imana yari umunyamuryango wa EjoHeza. Uyu mukobwa yahawe 1.250.000 Frw y’impozamarira.

Yagize ati “Natwe turacyari urubyiruko ni yo mpamvu tugiye kwitabira iyi gahunda ya EjoHeza kugira ngo twiteganyirize, tuzagobokwe igihe tuzaba tugeze mu zabukuru ndetse n’abazadukomokaho bazasange twarizigamiye.”

Usibye uru rubyiruko rwishimiye kugobokwa, Mukanziga Pascasie, wo mu Karere ka Kamonyi na we yapfushije umugabo amusigira abana bane, ariko yitaba Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.

Uyu mubyeyi yavuze ko kuba umugabo we yariteganyirije byamufashje guhabwa 1.250.000 Frw amufasha mu kumuherekeza no kwita ku bana yamusigiye.

Ati “Muri Ejo Heza umutware [umugabo we] yarizigamaga nanjye nkizigama, twatangaga amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi. Nkimara kubona ibyiza bya EjoHeza abana banjye bose ngiye kubinjizamo, mbishishikarize abavandimwe n’abaturanyi.”

Umuyobozi Mukuru wa gahunda ya Ejo Heza mu Rwanda, Gatera Augustin, avuga ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza abikora ku bushake bwe kandi akaba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe igihe akiriho, ariko yanapfa abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta.

Ati “Iyo yitabye Imana tukagoboka umuryango we ni ikintu gitanga icyizere ku banyamuryango bacu n’abandi bazaba abanyamuryango ejo, kumva ko ibyo Leta yiyemeza ibishyira mu bikorwa. Biraza gutuma bakomeza kwizigamira bagiremo amafaranga atubutse kugira ngo na ya ntego yo kugira ngo abaturage bazagire amasaziro meza izagerweho.”

Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu Ukuboza 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600, aho bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyali 20 na miliyoni 100.

Kugeza ubu imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba EjoHeza bitabye Imana, ni yo imaze guhabwa impozamarira aho buri umwe wahawe miliyoni 1 n’ibihumbi 250.

Iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, gikomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo ndetse kizagera n'ahandi
Mucyo William wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bahawe 1.250.000 Frw kuko nyina yitabye Imana yariteganyirije muri EjoHeza
Mukanziga Pascasie wo mu Karere ka Kamonyi na we yahawe 1.250.000 Frw kuko umugabo yitabye Imana yariteganyirije muri EjoHeza
Uwamahoro Angelique wo mu Karere ka Huye na we yabuze nyina umubyara ariko yitabye Imana yari umunyamuryango wa EjoHeza bituma ahabwa 1.250.000 Frw y’impozamarira
Imiryango itanu y’ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri EjoHeza yagobotswe ihabwa amafaranga y'impozamarira

[email protected]




source : https://ift.tt/3q28ydB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)