I Huye hafatiwe abantu batatu bakwirakwizaga amafaranga y' amiganano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ikorera mu Karere ka Huye , mu bihe bitandukanye yafashe abantu batatu bari bafite amafaranga y' u Rwanda agera ku bihimbi 40 y' amiganano.

Urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru rwatangaje ko abafashwe na Polisi ari Ndahayo Maurice w'imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, naho Kabandana Eric w'imyaka 22 na Rukundo William w'imyaka 20 bafatanwe amafaranga ibihumbi 10 nayo y'amiganano.

Nk' uko amakuru akomeza abivuga , ngo aba bantu bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu wa Amahoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye  tariki ya 29 na 30 Ukwakira.

SP Kanamugire yagize ati 'Polisi yabanje kubona amakuru kuwa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira amakuru avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w'ikigo cy'itumanaho utanga serivisi zo kwakira, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z'ibihumbi Bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.'

SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira Polisi yitabye telefoni y'umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z'ibihumbi bitanu nazo z'impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.'

Bariya bantu bose uko ari Batatu biregura bavuga ko ariya mafaranga bayishyuwe n'abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba. Yibukije abaturage ko amafaranga y'amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw'Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y'amiganano. Baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

Aba bantu bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/31/i-huye-hafatiwe-abantu-batatu-bakwirakwizaga-amafaranga-y-amiganano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)