Ibanga ryo kuyobora Akarere ukarangiza manda: Ikiganiro na Guverineri Habitegeko François #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habitegeko François ari mu barangije manda ebyiri ku Buyobozi bw
Habitegeko François ari mu barangije manda ebyiri ku Buyobozi bw'Akarere

Abayobozi b'inzego z'ibanze barimo Umuyobozi w'Akarere n'abamwungirije, batorerwa manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe (bivuze ko itegeko ribemerera manda ebyiri zimara imyaka 10).

Benshi mu bayobozi b'uturere ariko izo manda ebyiri z'iyi myaka 10 ishize ntabwo bagiye bazirangiza, kuko bavuzweho ‘kweguzwa cyangwa kwegura ku bushake', harimo n'abatararangije manda n'imwe.

Aba ariko ntabwo barimo Habitegeko François wayoboye Akarere ka Nyaruguru kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2011 kugera ku itariki 15 Werurwe 2021, aho yavuye agirwa Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba(Guverineri).

Habitegeko avuga ko abayoborana bya hafi na Mayor(Meya) ba mbere ari abayobozi b'akarere bamwungirije ndetse n'abakozi bako, ariko atibagiwe n'inzego zibakuriye (Gouvernement Central).

Abandi begereye cyane Umuyobozi w'Akarere ni inzego z'umutekano, abafatanyabikorwa bibumbiye mu itsinda ryitwa JADF, Inama Njyanama, amadini n'amatorero, abayobozi b'Inama z'Igihugu ku rwego rw'akarere (iy'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga).

Umuyobozi w'Akerere kandi akorana bya hafi n'inzego z'abakorerabushake hamwe n'abaturage, ariko bose bakaba bafashwa n'inzego ziyoboye igihugu muri rusange.

Guverineri Habitegeko, yasubije ibibazo Umunyamakuru wa Kigali Today(KT) yagiye amubaza

KT: Icyo gihe muri 2011 ubwo mwatangiraga kuyobora Akarere ka Nyaruguru, mwagasanze gahagaze he mu bijyanye n'iterambere?

Habitegeko: Nagasanze mu rugamba rw'iterambere, birumvikana uko twagasanze si ko twagasize, hari byinshi byakozwe kandi byiza, hari intambwe ifatika yatewe, abaturage bavuye mu bukene umubare utari muto, hari ibikorwaremezo by'amashanyarazi byubatswe, hari amavuriro, imihanda,…ndetse n'imyumvire hari intambwe ikomeye yatewe kuko ubu bari ku rugero rumwe n'abandi Banyarwanda mu kwiteza imbere.

KT: Duhereye ku bijyanye n'Ubuhinzi, ibihingwa musize mu Karere ka Nyaruguru mubona bigomba gutunga abaturage no kubateza imbere ni ibihe?

Habitegeko: Ubuhinzi muri rusange bwateye imbere, ndabyibuka haari impaka zikomeye zivuga ngo ‘ubutaka bwaho ntibwera kubera ubusharire', ariko hari impinduka zikomeye zatewe no gukoresha ifumbirabuka nk'ishwagara, gukora amaterasi no gutunganya ibishanga.

Habayeho guha imbaraga ibihingwa ngandurarugo nk'ibirayi, ibigori, ingano n'ibishyimbo ku buryo bufatika, ariko n'ibindi bihingwa(ngengabukungu) biberanye n'ubwo butaka busharira nk'ikawa n'icyayi byatejwe imbere.

Umusaruro kuri hegitare warazamutse ku buryo bufatika, ubona ko ari intambwe ikomeye yatewe n'ubwo hakiri urugendo.

Ingo zifite amashanyarazi muri 2011 Nyaruguru yari kuri 0.8% ariko ubu igeze kuri 90% by'ingo ziyafite, yaba akomoka ku mirasire cyangwa ku ngomero, navuga ko bageze ku rwego rw'uturere tw'Umujyi wa Kigali.

Amashanyarazi burya ntabwo ari ukumurika gusa kuko azana n'indi mishinga myinshi y'urubyiruko, n'abaturage muri rusange batangira gucuruza, kubaza, gusudira, kogosha n'indi myinshi.

Amazi meza na yo ni ibintu byashyizwemo imbaraga cyane, ariko hari n'ibindi bikorwaremezo nk'umuhanda wa kaburimbo(Huye-Kibeho), ni igikorwa cyatwaye amamiliyari menshi, ariko nta n'ubwo ari uriya gusa kuko hari n'uri kujya za Nshili uciye i Busanze ndetse n'undi uzaca mu Nyakibanda.

Mu bindi bikorwa bifatika byakozwe harimo biriya bitaro bya Munini, na byo byatanzwe na Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu hamwe n'uriya muhanda wa Huye-Kibeho, kubaka ibiro by'Akarere byo ni ibisanzwe kuko utatanga umusaruro udakorera ahantu hazima.

Mu rwego rw'ishoramari hari ibyagiye bikorwa cyane cyane mu bijyanye n'amahoteli, n'ubwo hakiri urugendo runini ariko hari amahoteli yubatswe i Kibeho.

KT: Murakoze cyane, nakwibariza noneho ikibazo kigira kiti “Umuyobozi mwiza w'Akarere ushobora kurangiza manda ya mbere akongezwa indi na yo akayirangiza, yagombye kwitwara ate?”

Habitegeko: Icya mbere navuga ni uko agomba kuba ari Umuyobozi ufitiwe icyizere n'abamutoye ari bo baturage, kandi agaharanira kutacyangiza (icyo cyizere).

Icya kabiri ni umuyobozi uyobora Akarere mu buryo bukurikije amategeko, akirinda amarangamutima n'ibindi, ni umuyobozi ugisha inama abo aruta, abo bangana n'abamuruta.

Ntekereza ko ufite ibyo, unafite indangagaciro z'ubunyangamugayo, wahayobora!

KT: Ese mu byiciro byose muyoborana akarere bya hafi, nta wagushatse ngo akubure?

Habitegeko: Yari kumbura se ndi he? Hari mugenzi wawe wigeze ambaza ngo ‘Iyo utari mu kazi uba uri gukora iki?' Namubwiye ko mba nsinziriye! Sintekereza ko (uwo muntu dukorana bya hafi) yambura kandi nanjye ahubwo mba mushaka. Rero ndumva nta wigeze ambura rwose kuko n'iyo yambura kuri iyi saha, ku yindi yambona.

N'ubwo nta waboneka hose kuko tutari Imana, ariko icyo nemera ni uko uruhare rwa buri wese rudasimburwa, buriya Leta yacu itekereza bikomeye cyane, ziriya nzego zashyizweho, uzarebe nta na rumwe rwasimbura urundi ngo uvuge ko ‘uru ntacyo rumaze!'

Iyo wabyumvise utyo rero, ibintu biragenda rwose.

KT: Murakoze cyane, dusoza, abayobozi b'uturere bazatorwa mu Ntara y'Uburengerazuba witeguye kubafasha iki?

Habitegeko: Niteguye kubafasha rwose uko nshoboye n'ubwenge bwanjye bwose, n'umutima wanjye wose, n'imbaraga zanjye zose, kuko ni yo nshingano ya mbere kandi nyamukuru. Niteguye rero kubafasha ari mu ihuzabikorwa, niteguye kubagira inama aho bishoboka hose, ndetse no kubakorera ubuvugizi ku biturenze.

KT: Murakoze kandi mugire week-end nziza!

Habitegeko: Namwe murakoze mugire week-end nziza!




source : https://ift.tt/2WZqYPW

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)