Ibi nibyo wakorera umukunzi wawe mu buriri agahora ntaguhararukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga ndetse bakaba n'abashakashatsi muby'imibanire hagati y'abakundana bagaragaje ibintu 7 abashakanye cyangwa se abakundana bashobora gukurikiza mu gihe baba bari mu buriri byabafasha mu kwirinda ko hari umwe muri bo waca inyuma mugenzi we.

1.Ugomba Kugaragariza umukunzi wawe ibyishimo kabone n'iyo waba ubabaye.
Si byiza ko wakereka umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye ko utameze neza mu gihe mugiye gutera akabariro. Biba byiza iyo umugaragarije ko wishimye kuko bituma nawe akwisangamo cyane maze akirekura.

2. Ugomba kubanza gushaka udukino dukurura ibyishimo mukina mbere yo gutangira igikorwa.

Burya ni byiza ko abantu bagiye gutera akabariro babanza kuganira bikagera n'aho bakina udukino tworoheje tubafasha kwibagirwa ibyo biriwemo ndetse tukanabinjiza mu gikorwa ku buryo bworoshye cyane.

3. Kwirinda gutekereza ko umukunzi wawe ugomba kumukorera ibimeze kimwe neza neza n'ibyo usanzwe umukorera.

Iyo umukunzi wawe abonye uhora umukorera ibintu bimwe gusa mu gihe muri mu gihe cyo gutera akabariro agera igihe abyinubira ashaka ko wamuhindurira uburyo ubimukoreramo. Ni byiza ko umenya uburyo bunyuranye bwo kwitwaramo mu gihe urimo gutera akabariro n'umukunzi wawe.

4. Uzirinde gutekereza ko ibyo wakoreraga umukunzi wawe wa mbere aribyo uzakorera n'undi uzamukurikira.

Abantu bakunda bitandukanye kandi bakanyurwa mu buryo butandukanye. Gutekereza ko ibyashimishaga umukunzi wawe wa mbere ari byo byanashimisha uwamukurikiye ntabwo aribyo. Ugomba gukora uko ushoboye ukamenya ibishimisha umukunzi wawe mbere y'uko atangira kukwinuba.

5. Kwirinda kugira undi muntu uza mu ntekerezo zawe mu gihe urimo gukorana imibonano mpuzabitsina n'umukunzi wawe.

Si byiza ko watekereza undi muntu mu gihe uri gutera akabariro n'umukunzi wawe cyane cyane uwo mwigeze gukundana kuko bituma utiyumva mu gikorwa murimo gukora bityo ukaba wanabikora bitagufasheho na we ntanyurwe n'uburyo ubyitwaramo.

6. Kumenya ko ku munwa atariho basomana gusa mu gihe uri gutera akabariro n'umukunzi wawe.

Mu gihe urimo gutera akabariro, ugomba kumenya ko umukunzi wawe atari ku munwa gusa akeneye ko umusoma kuko bimushimisha cyane iyo ugerageza no kumusoma n'ahandi hatandukanye nko ku kiganza no ku ntoki, ukagenda uzisoma rumwe ku rundi n'ahandi bigaragaza ikimenyetso cy'uko umwishimiye.

7. Kumenya ko gukora imibonano atari ibintu bihubukirwa ahubwo bibanza gutegurwa
Ni byiza kubanza kwitegura bihagije mbere yo gutangira igikorwa cyo gukora imibonano n'umukunzi wawe. Iyo mubanje gutegura igikorwa bibafasha kugikora mutuje mwese mwamaze kubyiyumvamo.

Mugihe ubona ko gutera akabariro bigenda bikugora mbese ukaba urangiza vuba niba uri umusore cyangwa ukaba nta mavangingo ugira ahagije nk'abandi bagore.
Twandikire kuri iyi email: [email protected] cg kuri WhatsApp kuri: 0788251903 maze tukugire inama tunagufashe kuvurwa bikire burundu

Sura Instagram yacu: @imirasireoffical

Imirasire

View online :



Source : https://imirasire.com/?Ibi-nibyo-wakorera-umukunzi-wawe-mu-buriri-agahora-ntaguhararukwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)