Ibigo by'amashuri bizitabira amarushanwa yo gusoma byashyiriwe itariki ntarengwa yo kwitegura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amarushanwa yeteguwe n' Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) mu rwego rwo kurushaho gukundisha abana gusoma ibitabo by'Ikinyarwanda.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, HATEGEKIMANA Richard yashimiye amashuri yose akomeje kugaragaza Ubudasa mu kwitegura Amarushanwa asaba n'ayandi atarajya mu ngamba kurushaho kunoza imyiteguro y'amarushanwa kugira ngo bazakotanira kuzaba indashyikirwa.

HATEGEKIMANA Richard agira ati 'Amashuri azarenza tariki 05 Ugushyingo 2021 atarajya mu ngamba azabura amahirwe yo kwitabira amarushanwa.'

Iyo tariki yashyizweho kugira ngo Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda ruteguro urutonde rw'amashuri azahabwa ibihembo.

HATEGEKIMANA Richard yatangaje ko Amashuri yose azitabira amarushanwa azahabwa ibihembo kuko azaba yagaragaje indangagaciro z'Ishyaka, urukundo rw'abana b'u Rwanda ndetse n'umuhate wo gufasha abana b'u Rwanda.

Amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri ateganyijwe kuzaba tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

Umuyobozi Uhagarariye Uburezi mu Karere ka Nyarugenge, Rwangeyo Laurent mu kiganiro cyatambutse kuri Television Isango Star cyagarutse ku myiteguro y'aya marushanwa, yavuze ko ibigo by'Amashuri byo mu Karere ka Nyarugenge byiteguye neza kandi ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b'u Rwanda kuko azabagirira akamaro kanini.

Rwangeyo Laurent yashimangiye ko ibitabo bizakoreshwa mu marushanwa ; ari ibitabo byiza birimo indangagaciro na Kirazira zikenewe n'abana b'u Rwanda.

Laurent yagaragaje ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda biyandikire amateka yabo kuko ayo abakoroni banditse bayanditse nabi bayandika uko bishakiye mu nyungu zabo bwite.

Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi w'Umuryango Transparency International Rwanda akaba n'Umuyobozi w'Icyubahiro w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, yatangaje ko aya marushanwa ari igisubizo ku bana b'u Rwanda no ku Rwanda muri rusange aho abana b'u Rwanda bazunguka byinshi bizabafasha gukura ari INTORE zibereye u Rwanda.

Madamu INGABIRE M Immaculee yasabye ababyeyi, abayobozi b'ibigo by'amashuri, abayobozi b'Uburezi mu Turere twose guha agaciro aya marushanwa kugira ngo hatagira abana b'u Rwanda bazacikanwa n'amahirwe yabagenewe yo kurushanwa n'abandi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibigo-by-amashuri-bizitabira-amarushanwa-yo-gusoma-byashyiriwe-itariki-ntarengwa-yo-kwitegura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)