Ibihugu bya EAC byanenzwe kugenda biguru ntege mu kurwanya iterabwoba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ishinzwe ibikorwa by’akarere no gukemura amakimbirane, Fatuma Ndangiza, ku wa 20 Ukwakira yavuze ko ingamba zashyizweho mu kurwanya ibitero by’iterabwoba mu Karere zisa nk’aho nta musaruro ufatika zatanze.

Yagize ati “Komisiyo ya EALA yabonye ko mu bihe bya vuba bishize, akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ari ko kahuye n’ibitero bikakaye by’iterabwoba muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibi bigaragaza ko imbaraga zose zashyizweho na EAC mu guhashya iterabwoba nta musaruro zitanga.”

“Ibitero by’iterabwoba biheruka kubera muri Kenya ni urugero rwiza rw’ukuntu akarere ka Afurika y’Iburasirazuba gakomeje kwibasirwa n’ibi bitero kandi ibihugu binyamuryango bya EAC ntibishyire ingufu mu kubirwanya.”

Depite Ndangiza yavuze ko mu kongera imbaraga zo kurwanya ibi bitero, abayobozi mu nzego zitandukanye zifasha mu kubungabunga umutekano mu bihugu bigize EAC bajya bahura rimwe na rimwe bakaganira ku cyakorwa kugira ngo ingamba zishyirwaho mu kurwanya iterabwoba zitange umusaruro.

Ati “Ibi bizashyirwamo imbaraga binyuze mu kazi kazakorwa n’Ihuriro ry’Abanyamadini muri Afurika y’Iburasirazuba bazafasha abantu kumva ububi bw’ibi bikorwa binyuze mu ijambo ry’Imana.”

Depite Ndangiza yavuze ko kandi abayobozi b’inzego z’urubyiruko muri EAC ndetse n’urubyiruko ruhagarariye za kaminuza na bo bazagira uruhare mu kurwanya iri terabwoba nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.

Al-Shabaab ni wo mutwe uza ku isonga mu kugaba ibitero by’iterabwoba muri aka karere cyane muri Kenya na Somalia, gusa hari n’indi mitwe itandukanye irimo ADF iba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukaza umurego mu guhungabanya umutekano muri EAC.

Abadepite bo muri EALA bagaragaje ko hakenewe gushyira ingufu mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri EAC



source : https://ift.tt/3E2lYdd
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)