Iyo utamenye niba urukundo urimo uri kurwihutisha, bishobora gutuma wisenyera umubano ufitanye n'umukunzi wawe. Urukundo rwihutishijwe rushobora kuba intandaro yo gusenyuka, rukarangira vuba nk'uko rwihutishijwe.
Tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 5 bikugaragariza ko uri kwihutisha urukundo urimo, ko ndetse ukwiriye kugabanya umuvuduko kugira ngo utisenyera, nk'uko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire rubikugiraho inama.
1. Urukundo urimo uruha igihe cyawe cyose
Ikimenyetso cya mbere kigaragaza umuntu wihutisha urukundo ni uko aruha igihe kinini, akirengagiza izindi nshingano. Gukunda ni byiza, ariko ntibikuraho ko umwanya wawe wose uba ukwiriye kuwugenera urukundo. Niba ariko ubigenza, nicyo kimenyetso cya mbere kigaragaza ko wihutisha urukundo.
2. Ntuba ukibona umwanya wo gusabana n'inshuti zawe
Ikindi kizakugaragariza ko wihutisha urukundo birenze urugero bikeneweho, ni uko utakibonera umwanya inshuti zawe. Yego n'ubwo aribwo uba ugitangira gukundana n'umukunzi wawe ndetse ushaka ko urukundo rugira imbaraga, ariko kuburira umwanya inshuti zawe bigaragaza ko uri kurwihutisha cyane.
3. Kwandikira umukunzi wawe buri kanya kandi nawe ukumva yabikora uko
Iyo iteka uhora utekereza ku mukunzi wawe, ni ikimenyetso cy'uko watwawe. Buri kanya uhora wandikira umukobwa cyangwa umusore mukundana ubutumwa bugufi, ubinyujije mu butumwa bugufi (message ) haba kuri telefoni igendanwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, kandi ukumva ko nawe yabigira uko. Uri kwihutisha urukundo rwanyu kandi bishobora kuzakuviramo ingaruka itari nziza. Umukunzi wawe ashobora kukurambirwa wowe uzi ko uri gukora ibintu byiza, kuko utajya umuha umwanya wo kugukumbura ahubwo ukamuhozaho igitutu.
4. Urashaka ko umukunzi wawe ahura n'ababyeyi bawe bakamenyana
Kimwe mu bintu bishimisha mu rukundo ni ukwereka umukunzi wawe ababyeyi bawe, byaba amahire bakamwishimira. Ariko iyo nta gihe muramarana ukaba ushaka ko ahura n'ababyeyi bawe, ni ikimenyetso ko uri kwihutisha ibintu. Nturamenya icyerekezo cy'urukundo rwanyu, ariko wumva umusore cyangwa umukobwa mukundana wamwereka ababyeyi bawe. Ese ko bijya bibaho abantu bagatandukana, uwo muzajya mukundana bigashyuha wese uzajya umujyana mu rugo iwanyu? Ese nibiba 2,3, ababyeyi bazakubona gute? Genza ibintu gake.
5. Urumva mwahita mukora ubukwe mukibanira akaramata
Urukundo iyo rugitangira buri wese aba yumva rumugurumanamo. Ikintu cya mbere uhita utekereza ni umunsi mwakoze ubukwe n'umukunzi wawe, mukibanira ubudatana nk'uko bijya bibagendekera, mukabyara abana n'ibindi.
Source : https://yegob.rw/ibizakwereka-ko-urimo-guhatiriza-urukundo-rwawe/