Iyo nama yari igamije kwimenyekanisha no kugaragaza imirongo migari ikubiye muri gahunda y'ibikorwa bya Ibuka – Senegal nyuma yo gushingwa tariki ya 05 Nzeri muri uyu mwaka wa 2021.
Umuyobozi wa Ibuka-Senegal Bwana Yves MUNANA RWOGERA, mu izina rya Komite ayoboye, yagaragaje ko mu byo bashyize imbere ari ukurwanya ingengabiterezo ya Jenoside, guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino ku isi.
Ibuka-Sénégal izagira uruhare mu kwigisha urubyiruko rwo muri Senegal kimwe no mu bindi bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'uko biri mu nshingano za Ibuka zirimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa birimo kwigisha urubyiruko n'abandi bantu ayo mateka, kandi izanagira uruhare mu gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abagize Komite nyobozi ya Ibuka-Senegal bagaragaje ko kubera ikoranabuhanga, isi yabaye umudugudu bityo bakaba bashishikariza buri wese harimo n'inshuti z'u Rwanda, gutahiriza umugozi umwe mu kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa cyane n'abahekuye u Rwanda kimwe n'ababafasha muri uwo mugambi wo gusubiza inyuma intambwe Abanyarwanda bagezeho mu bumwe n'ubwiyunge. Ikindi ni uko bazategura ibiganiro bigamije kurushaho gusobanura amateka y'u Rwanda harimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashimye iyo gahunda ya Ibuka- Sénégal, agaragaza kandi ko Ambasade izabafasha muri gahunda bafite, no mu mahugurwa y'abanyamuryango ba Ibuka by'umwihariko urubyiruko, kandi banabasaba kuzakomeza kurushishikariza kwitabira gahunda zinyuranye bategurirwa zirimo n'Itorero, bigiramo byinshi harimo n'amateka y'u Rwanda n'indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda no kubakangurira bose gufatanya urugamba rwo kurwanya abagambiriye gucamo ibice Abanyarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ambasade kandi izabafasha gushaka abatanga ibiganiro kuko mu Gihugu cya Sénégal hari inshuti z'u Rwanda zirimo n'abanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
source : https://ift.tt/3jlfFJH