Iburasirazuba hafatiwe ibiro 83 by’urumogi na litiro 33 za kanyanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego hafatiwe ibiro 80 by’urumogi, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe ibiro bitatu by’urumogi na litiro 10 za kanyanga naho mu murenge wa Nyagatare hafatiwe litiro 20 za kanyanga mu gihe mu Murenge wa Tabagwe hafatiwe litiro 3.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byafashwe mu ijoro rimwe.

Yagize ati “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira ahagana saa saba z’ijoro abashumba bo mu Murenge wa Ndego bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu babonye bambuka umugenzi w’Akagera bacyeka ko barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge. Abapolisi bahise bajya ku cyambu cya Kibare ahakunze kwambukira abantu bavuye muri Tanzania banyuze mu Akagera, bari abantu Bane bikanga abapolisi bakubita hasi ibyo bari bafite basubura mu bwato bari bajemo bahita basubira muri Tanzaniya.”

CIP Twizeyimana avuga ko abo bantu bamaze gusubira mu mugezi w’Akagera abapolisi barebye ibyo bari bamaze kujugunya basanga ni umufuka urimo urumogi ibiro 80.

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere kuri icyo cyambu hafatirwa abantu barimo kugerageza kwinjiza mu Rwanda urumogi ariko ntibibahire bagahita bafatwa.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira mu Karere ka Nyagatare mu mirenge itandukanye hafatiwe abantu barimo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga.

Ibi biyobyabwenge bifashwe nyuma y’aho tariki ya 17 na tariki ya 19 nanone Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yari yafashe litiro 240.5 za kanyanga.

CIP Twazeyimana yogeye kwibutsa abantu kwirinda kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

Yabibukije ko ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge ahanwa hakurikijwe amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




source : https://ift.tt/3G6Yjdg
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)