Nyuma y'aho ikipe y' igihugu Amavubi itsindwe na Uganda mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022,abantu batandukanye bagaragaje amarangamutima yabo ku cyakorwa kugirango Amavubi yongere gutsinda nka kera, hari n'abasabye ko umutoza Mashami Vincent yirukanwa kuko ahembwa neza ariko ntagaragaze umusaruro. Ku ruhande rwe yavuze ko atiteguye gusezera kuko bitari mu masezerano yasinye.
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter batanze urugero ku mutoza w'ikipe y'igihugu ya Mali 🇲🇱 Mohamed Magassouba uhebwa $1,700 buri kwezi kuri ubu akaba amaze amezi 20 atabona umushahara. ariko kuri ubu ikipe atoza ikaba ari iya mbere mu itsinda u Rwanda rurimo n'amanota #7 mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.Ibi bakaba bahamya ko byagombye kubera isomo ikipe y'igihugu cyacu.
Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mutoza-wikipe-ya-mali-byaba-isomo-ku-amavubi/