Ibyabaye ku muvugabutumwa wakoze ku myanya y'ibanga y'inkumi abeshya ko arirukana shitani. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugabutumwa wakoze amahano agakora ku myanya y'ibanga y'umukobwa abeshya ko arimo kwirukana shitani yihanangirijwe ndetse agawa ku byo yakoze bitajyanye n'umurimo yahamagariwe.

Peter Mensah yari akurikiranweho gukorakora imyanya y'ibanga y'umukobwa, gusa yaje kurekurwa nyuma yo kwihanangirizwa bitewe n'uko uwamuregaga yavanye ikirego cye mu rukiko.

Peter Mensah wo muri Ghana kuwa 11 Ukwakira 2021 ahagana saa mbiri n'igice za mu gitondo yashutse umukobwa utuye mu mujyi wa Accra ,amujyana mu cyumba avuga ko agiye kumusengera akabona umugabo, urukiko rwavuze ko uyu mukozi w'Imana yamwambuye imyenda yose akamusiga amavuta umubiri wose .Ibi byatumye uyu mukobwa ahita acika intege ,Mensah na we atangira kumukorakora ku myanya ye y'ibanga ntawe umukoma imbere.

Umucamanza yabajije uyu mugabo usanzwe ufite abana batatu b'abakobwa niba abe baramutse bakorewe ibyo yakoreye uyu mukobwa byamushimisha maze azunguza umutwe.

Umucamanza yahise amubwira ati 'genda ntuzongere'yamubwiye ko niyongera bitazamugwa amahoro.Uyu mukobwa utari mu rukiko ibye byamenyekanye ari we ugiye kurega kuri Polisi avuga ibyo umukozi w'Imana yamukoreye.Polisi yahise ita muri yombi Mensah gusa uyu mukobwa yaje kumusabira imbabazi asaba ko ikirego cye cyahagarikwa.



Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-muvugabutumwa-wakoze-ku-myanya-yibanga-yinkumi-abeshya-ko-arirukana-shitani/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)