Ibyafashwe nk'ihohoterwa ry'umubiri, incyuro z'ibiryo… Ibyo abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Ghana bahuriye nabyo muri hoteli #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika yo Koga, bahuye n'uruva gusenya ubwo muri Hotel ya La Palise i Nyamata umuyobozi yababwiraga ko baje kuyisahura ibiryo, umwe mu bakobwa we akabwirwa ko yambaye ubusa.

Aya marushanwa Nyafurika yo koga azabera muri Ghana guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021.

Mu gushaka abazahagararira u Rwanda muri iyi mikino, Federasiyo y'Umukino wo Koga 'RSF', yakoresheje irushanwa ryabereye i Nyandungu mu ntangiriro z'ukwezi gushize, hashakwamo bane maze Irankunda Isiaka bakunda kwita Bebeto, Niyibizi Cedric, Ishimwe Claudette na Umuhoza Uwase Lidwine baba ari bo batoranywa.

Umwiherero watangiye ku Cyumweru gishize tariki ya 26 Nzeri, urimo kubera La Palise Hotel Nyamata, ukaba waragiyemo abakinnyi babiri gusa.

Claudette usanzwe uba i Kibuye bamubwiye ko urupapuro rwe rw'inzira(passport) rufite ikibazo kandi ko yikingije urukingo rumwe, Ghana itamwerera kwinjira muri iki gihugu.

Uretse Claudette, na Bebeto yabwiwe ko atagomba kwinjira muri uyu mwiherero, aho bavugaga ko yananiranye yahawe Buruse yo kujya kwiga mu Burusiya agaruka atavuze ndetse anenga amafaranga yahabwaga, federasiyo rero ngo ikaba yaramutangiye raporo muri MINISPORTS, Minisiteri yongeye kumubona k'urutonde babaza federasiyo uko yagarutseho kandi yaratangiwe raporo mbi. Ahita akurwaho.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bebeto n'ikipe ye yo ku Gisenyi asanzwe akinira, biteguye kujya kurega kubera ko bambuwe uburenganzira bwabo, umukinnyi wabo yabujijwe gusohoka kandi yarabikoreye.

Umwiherero wagiyemo n'abakinnyi babiri gusa, Cedric na Uwase, batunguwe no kwisanga ari bo bonyine, gusa nabo ntibafashwe neza n'iyi hoteli, byaje no kuviramo umwe muri bo kuwusohokamo.

Babwiwe ko ku munsi bagenewe icupa rimwe ry'amazi rya mililitiro 500 (igice cya litiro) ibintu bumvaga ko ari amazi adahagije ku muntu wabaga wakoze imyitozo.

Ku wa Mbere barimo bafata amafunguro ya mu gitondo, umwe mu bayobozi ba hoteli(General Manager) yababwiye ko barimo gusahura hoteli, ikintu cyatumye biyumva nk'abafite ipfunwe, basuzuguwe bameze nk'aho iwabo bataryaga, bahise babireka ndetse bafata umwanzuro ko nta mafunguro yaho bazongera gufata.

Undi mukozi wa Hoteli yaje kubwira Lidwine ko Manager yavuze ko yamusuzuguye agomba kumusaba imbazi, ISIMBI yamenye ko amagambo Lidwine yabwiye uyu muyobozi yamubabaje, ari uko yamubwiye ko nta bimuranga(badge) ndetse atanambaye impuzankaho (uniform) ko batamenya niba koko ari umukozi waho, ikindi ko abaye ari na we atakabaye abwira abakiliya gutyo.

Umuntu wahaye amakuru ISIMBI yakomeje avuga ko uyu mukobwa yongeye kubabazwa n'uko uyu wari umuzaniye ubwo butumwa, yamubwiye ko anambaye ubusa bitajyanye n'umuco nyarwanda, imyambarire ye idahwitse ibintu yahise abwira abo bari kumwe ko yumva yakorewe ihohoterwa.

Yongeye gushengurwa n'uko Girimbazi Pamela(umuyobozi wa federasiyo yo koga) yahise abwira umutoza we ngo abwire Lidwine ahindure imyambarire kuko bamubwiye ko yambaye ubusa, ni mu gihe atari azi n'ibyo yambaye ndetse ntashake no kuvugana na we ngo abimwibwirire.

Ngo ibyababagaho byose babibwiraga federasiyo ariko ntigire icyo ibikoraho. Ibi byaje gutuma ku wa Kabiri nimugoroba Uwase Lidwine afata umwanzuro wo gutaha ngo yasize abwiye abari aho ko atakwihanganira inzara(ngo kuva bamubwira ko asahura hoteli yari atarongera kurya, yakoraga imyitozo atarya kandi akabona federasiyo ntacyo biyibwiye) ndetse ko ngo ibyabereye aho byose byari nk'agasuzuguro.

Amakuru ISIMBI yamenye yahawe n'umwe mu bari muri iyi hoteli ni uko nyuma y'uko Lidwine agiye, Claudette wari ufite ikibazo cy'urukingo rwa kabiri na passport ari we wahise ujya mu mwiherero kumusimbura.

Lidwine yavuye mu mwiherero kubera icyo yise agasuzuguro n'ihohoterwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyafashwe-nk-ihohoterwa-ry-umubiri-incyuro-z-ibiryo-ibyo-abakinnyi-bazahagararira-u-rwanda-muri-ghana-bahuriye-nabyo-muri-hoteli

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)