Gafotozi yakoze ibidasanzwe nyuma  yo gusiba amafoto y'ubukwe bw'abashakanye kubera kudahabwa ibiryo mu birori by'ubukwe yari yahawemo ikiraka.
Inkuru yasakaye hanze  ivuga ko uyu mugabo yavuze ko atari umufotozi wabigize umwuga ahubwo ko ari umuntu ukunda gufata amashusho y'imbwa ze akazishyira ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko inshuti ye yashakaga kuzigama amafaranga yamwegereye maze imusaba kumufotora ku munsi w'ubukwe bwe akishyurwa amadolari 250 asaga ibihumbi 250 FRW kubukwe bwose.
Yavuze ko yabanje kubyanga ariko nyuma yemera gufotora ku munsi w'ibirori. Yatangiye gukora ahagana mu ma saa tanu z'amanywa kandi biteganyijwe ko arangiza saa moya n'igice z'umugoroba.
Mu gihe cyo gutanga ibiryo, gafotozi ngo yabwiwe ko adashobora guhagarika gufotora ngo agiye kurya kuko yari akenewe ngo akomeze gufata amafoto y'ibirori.
Gafotozi yatse nyiri ubukwe akanya ngo abe yaruhuka maze agire icyo afata nka mazi ndetse n'icyo kurya bamwima na kimwe .
Nyuma gafotozi yafashe icyemezo cyo gusiba amafoto yose yafotoye imbere y'uwakoze ubukwe yanga no gufata andi mafoto.
Source : https://yegob.rw/ibyo-gafotozi-yakoreye-abageni-biteye-agahinda/