Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo habaye ibirori bya The Kiss Summer Awards 2021 ibirori byabereye muri Kigali Arena bikitabirwa n'abantu benshi biganjemo ibyamamare. Mu byamamare byitabiriye The Kiss Summer Awards 2021 harimo n'abahanzi Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza ndetse bakaba bari banafitemo indirimbo yabo bise Away yaririmo huhatanira igihembo cy'indirimbo nziza ya Summer nubwo itaje kwegukana igihembo.
Juno Kizigenza na Ariel Wayz bahawe umwanya bajya ku rubyiniro maze basusurutsa abari bitabiriye ibirori bya The Kiss Summer Awards 2021.