Ibyo umugabo yakoreye umugeni bahoze bakundana ku munsi w'ubukwe bwe byamusigiye amarira (Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yakomerekeje bikomeye umutima w'umukobwa bahoze bakundana wari warongowe n'undi musore ,maze amumenaho amafaranga nk'ikimenyetso cy'uko yamutaye amwita umutindi none ubuzima bukaba bwarahindutse.

Nk'uko amakuru aherekejwe na videwo yasakaye kuri interineti, uyu mugeni ngo yataye umugabo we bakundanaga avuga ko ari umukene ndetse atamubonera ibyo akeneye mu buzima.Ibi byatumye ahita ajya gushaka undi mugabo bari bakoze ubukwe.

Nyuma yimyaka myinshi, uyu mugabo yahisemo gukora wenyine kugirango yereke uwahoze ari umukunzi we ko ashoboye gukora cyane kugirango yishakire ubuzima bwiza.

Mu gihe uyu mukobwa yari yakoze ubukwe ,uyu mugabo yabutashye yitwaje amafaranga menshi agenda ayanyanyagize imbere ye ,amwereka ko asigaye aryoshye, maze umugeni atangira kwicuza kuko yamutaye aziko ari umukene ,naho Imana yaramusekeye.



Source : https://yegob.rw/ibyo-umugabo-yakoreye-umugeni-bahoze-bakundana-ku-munsi-wubukwe-bwe-byamusigiye-amarira-video/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)