Ibyo wamenya ku muco uteye ubwoba wo kubuza amabere y'abakobwa b'abangavu gukura. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baravuga ngo' agahugu umuco wako akandi uwako' muri Cameroun haba umuco uteye ubwoba wo gutwika amabere yabangavu bakayabuza gukura (breast ironing), kugirango abasore batabarangarira.

Amateka n'amakuru bigaruka ku migenzo imwe yo muri Cameroon, Tchad, Gineya- Bissau, Togo na Bénin, aho umwana w'umukobwa utangiye gupfundura amabere, ubwo ni uguhera ku myaka 9 y'amavuko, atangira kwitabwaho n'agatsinda k'abagore gashinzwe kubuza amabere gukura, maze bagafata amabuye ashyushye bakajya batsindagiriza ku mabere y'umukobwa bityo ntakure.

Imiryango imwe n'imwe yo hanze y'imijyi niyo ikora iyi migenzo, ikabikora kugira ngo abana babo bakomeze kwiga neza, batarangajwe n'abasore. Usibye gutwika amabere bashyiraho amabuye ashyushye, hari n'ubundi buryo bwo gufata uyu mwana w'umukobwa uri gupfundura amabere bakamuzengurutsa igitambaro ku mabere bagakomeza n'inyuma mu mugongo, aho agiye hose akaba agifite. Ibi bituma amabere ye adakura, umukobwa akavamo inkumi itagira amabere.

Mu Bushakashatsi bwakozwe na Globalcitizen, buvuga ko ibi aba bakobwa bakorerwa ari ihohoterwa ribi cyane rikwiriye kurwanywa, kuko bituma umukobwa akura yariyanze kuko aba abona atameze nk'abandi bityo nawe ubwe akagira ipfunwe ry'umubiri we. Ibikorwa byo kubuza amabere y'abakobwa gukura, birababaza cyane, iyo umukobwa yabikorewe agakura nta mabere agira bituma adateretwa bityo ntaterwe inda, ntarangazwe n'abasore mu mashuri kuko baba babona atari mwiza kandi ameze nk'umusore mu gatuza.



Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-muco-uteye-ubwoba-wo-kubuza-amabere-yabakobwa-babangavu-gukura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)