Igitekerezo: Nibaza ahantu abarokore bahuriza injangwe na shitani! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu miryango hirya no hino yo mu Rwanda uhasanga ipusi zibana n'abantu mu nzu. Imibare iva mu Kigo gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi (RAB), yerekana ko mu Rwanda habarurwa injangwe 8,787, ariko hari abarokore benshi iyo bageze mu rugo bakahasanga iryo tungo bahita bahuza urwo rugo n'abantu bafitanye isano n'imbaraga z'ikuzimu, mbese n'imyuka mibi.

Ubusanzwe imiryango myinshi, uretse wenda kuba baba bikundira iryo tungo bakaba bumva babana naryo mu nzu, ubundi abantu benshi bakubwira ko baritunga kugira ngo bahangane n'imbeba kuko abenshi bazanga kubera kubangiriza no kubabangamira, ariko nkibaza muri iyi mimaro yose iyaba ihuzwa no kuba ipusi yakwitiranywa na shitani!

Ubundi mu Rwanda iryo ni itungo ryahamijwe ubwiza, aho barikoresha bashaka kuvuga ko nta mwiza wabuze inenge, bagira bati "Nta mwiza wabuze inenge na Nyirahuku igira amabinga", aha baba bumvikanisha ko ukuntu ipusi ari nziza ariko ikagira amabinga, bisobanura ko n'umuntu uko yaba mwiza atabura inenge.

Hanyuma iryo tungo ryahamijwe ubwiza nkomeza kwibaza aho rihurizwa n'imbaraga z'ikuzimu nk'uko bigarukwaho kenshi n'aba bavandimwe.

Ubundi ibi ubimenyera aho abo bantu iyo bakubitanye n'ipusi ahita acyaha ati "Mu izina ry'Imana ndagutsinze, toka shitani, abazimu bashye mu izina rya Yesu, Nabanje Imana...." Aya ni amwe mu magambo avugwa n'abarokore ngo batsinda ipusi kugira ngo imbaraga ifite z'abadaYimoni zitamufata.

Dore bumwe mu busobanuro batanga:

Iyo ubajije abo bavandimwe aho bahuriza ibyo bintu bibiri nta busobanuro bufatika baguha, kuko abakubwira ko babifitiye gihamya ni bake cyane, abenshi bavuga ko ari ko babyumva. Bamwe bavuga ko unarebye ipusi ubwayo ubona ireba nka shitani (kandi nyamara akakubwira ko shitani atarayibona).

Undi akakubwira ngo iyo igukanuriye ubonamo ishusho y'umuntu (aha akakumvisha ko nta nyamaswa yagombye kugira ishusho y'umuntu uretse ikoreshwa n'imyuka mibi).

Gusa hari n'abandi bavuga ko muri kimwe mu bihugu by'abaturanyi abacuraguzi n'abarozi bajya bihinduranya bagasa nk'ipusi, kugira ngo bajye guhemukira abantu (ibi bamwe bakivugira ko babyumvanye abantu batabyiboneye, icyakora bake muri bo bakavuga ko babyiboneye n'amaso yabo).

Gusa ku bwanjye mbona ipusi/ injangwe/ Nyirahuku, ni inyamaswa kimwe n'izindi, buri wese ashobora kuyitunga nk'uko yanatunga irindi tungo bitewe n'umumaro ayibobamo cyangwa urukundo ayikunda. Kuyihuza n'imyuka mibi mbona nta busobanuro bitanga, cyane ko igitabo gitagatifu (Bibiliya) cyifashishwa n'abemera bo muri ayo matorero ntaho bakwereka ko handitse ko ipusi ari igikoresho cya shitani ku isi.

Singiye kwanga cyangwa ngo nemeze ko nta bantu bakorana cyangwa b'ibikoresho bya sekibi ku isi, gusa niba banakoresha amatungo, numva uko yakoresha rimwe ari ko yakoresha irindi, aho kubifata bikagirwa umwihariko w'ipusi ku buryo umuntu yanatinya kwinjira mu rugo bayifite ngo harimo shitani cyangwa imigenzo y'imyuka mibi.

Iki ni igitekerezo cy'umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou




source : https://ift.tt/3ou2oSo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)