Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y'u Rwanda n'Ububiligi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ikiganiro hagati ya Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we w'Ububiligi, Sophie Wilmès, washoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, uyu Mubiligikazi yatangaje ko impande zombi ziyemeje kurushaho kunoza umubano n'ubucuti hagamijwe inyungu za buri ruhande.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter , Madamu Wilmès yagize ati:' Njye na Ministiri Biruta twafashe umwanya uhagije dusesengura ingingo nyinshi, twiyemeza kujya duhura kenshi ngo twungurane ibitekerezo ku byateza imbere umubano hagati y'u Rwanda n'Ububiligi, hagamijwe inyugu z'ibihugu byacu byombi'.

Ku kibazo cy'umunyamakuru wari umubajije niba agikomeye ku mvugo ye y'uko Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, Sophie Wilmès yirinze kugira icyo avuga kuri dosiye ya Rusesabagina, ahubwo ashimangira ko umubano w'Ububiligi n'u Rwanda ugomba gushingira ku bwubahane hagamijwe inyungu za buri ruhande.

Kuva Paul Rusesabagina yafatwa, akaburanishwa ndetse akaza gukatirwa igifungo cy'imyaka 25, abamushyigikiye bakomeje kwibeshya ko ikibazo cye kizateranya u Rwanda na bimwe mu bihugu by'Uburayi na Amerika. Nyamara abasesenguzi bakomeje kwerekana ko ikibazo cy'umuntu ku giti cye, nawe wahamwe n'ibyaha bikomeye, kidashobora guhabwa agaciro kurusha umubano w'ibihugu n'inyungu ziwukuramo.

Komiseri Mukuru ushinzwe ububanyi n'amahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi yari aherutse kuvuga ku mugaragaro ko ibyaha Rusesabagina aregwa bikwiye kwitabwaho kubera uburemere bwabyo ,ndetse n'ibimenyetso simusiga bimuhamya uruhare mu bikorwa by'iterabwoba.

Yongeyeho ko ibyinshi muri ibyo bimenyetso byatanzwe n'Ububiligi, kimwe mu bihugu bigize uwo muryango.
Kuba rero Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi atagishaka gukomeza gukuririza ikibazo cya Rusesabagina, byaba bituruka ku ruzinduko rw'iminsi 3 yagiriye mu Rwanda habereye ibyaha bya Rusesabagina, hakiyongeraho imvugo y' ukuriye Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga mu Muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi.

Tubibutse ko Ministiri Sophie Welmès yanitabiriye inama yahurije i Kigali intumwa z'Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe n'iz'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, mu ntangiriro z'iki cyumweru.

Muri iyo nama havugiwemo ingingo zinyuranye, zirimo izijyanye n'umutekano, ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y'Afrika n'Uburayi, byose bigomba gushingira ku bwubahane. Aha naho Sophie Wilmès ashobora kuba yarahakuye isomo ryo kureka kwivanga mu miyoborere y'ibihugu by'Afrika, by'umwihariko mu mikorere y'ubutabera bw'u Rwanda.

The post Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y'u Rwanda n'Ububiligi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ikibazo-cya-paul-rusesabagina-gishobora-kuba-kitakibangamiye-umubano-hagati-yu-rwanda-nububiligi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikibazo-cya-paul-rusesabagina-gishobora-kuba-kitakibangamiye-umubano-hagati-yu-rwanda-nububiligi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)