"Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki" Abaroma 1:16
Nyuma y'imbaraga za mbere z'Ubutumwa Bwiza zihesha uwizera wese gukizwa, uyu munsi turavuga ku mbaraga za kabiri zinjira mu muntu umaze kwakira ubutumwa bwiza. Ni imbaraga zihesha uwizera wese kwezwa.
Gukizwa ntabwo bihagije, iyo umuntu akijijwe aba atangiye urugendo rwo guhinduka kuri kamere no kwezwa. Gukizwa ni urugendo, umuntu aba yaravutse ariko haba hasigaye kurerwa n'ibindi bikurikiraho. Nta muntu wavuka ijoro rimwe ngo arare abaye umugabo, no gukizwa ni uko bigenda iyo umuntu akijijwe atera intambwe mu kwezwa.
Kwezwa biri mu buryo 2: Kwezwa kwa mbere ni aho Pawulo avuga ngo"Umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye igikoresho cy'icyubahiro kigirira nyiracyo umumaro". Ni ukuvuga ko umuntu yezwa ku bushake akavuga ngo 'Nkurikije uko ijambo ry'Imana rivuga, nkurikije inyigisho nakiriye, nkurikije ibyo zinsaba gukora ngiye gutangira urugendo rwo kwezwa. Ugatangira urugendo rwo kwezwa ku bitandukanye, bitewe n'ibyo kamere igutegeka gukora.
Aho ni ho Pawulo avuga ngo" Ndavuga nti"Muyoborwe n'Umwuka", kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora."Abagalatiya 5:16;17
Agahita avuga imirimo y'akamere ngo" Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana. Abagalatiya 5:21
Hepfo akomeza avuga ngo" Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n'iruba n'irari byayo." Abagalatiya 5:22;24
Iyo umuntu akijijwe atangira inzira yo kwezwa no guhinduka kuri kamere. Abantu, iyi nzira yo kwezwa barayanze bahita bashaka iy'ubusamo, rimwe na rimwe bakajya kwikuzaho imikoshi n'imikasiro, n'imivumo, bakagira ngo biri burangire ijoro rimwe, ariko iyo umuntu yinjiye mu nzira yo kwezwa ntacyo amaraso ya Yesu ananirwa, ntabwo amaraso ya Yesu ananirwa gukuraho imivumo.
Amaraso ya Yesu ntacyo ananirwa, iyo uvuze ko hari ibindi bigomba gukurwaho atari amaraso ya Yesu, uba upfobeje urupfu rw'Umwami, uba upfobeje amaraso ye!
Iyo umuntu akijijwe yinjira mu maraso ya Yesu, kuko amaraso ye ni yo atweza akadukuraho imivumo n'izo za karande zose, umuntu agahinduka akaba icyaremwe gishya. Ariko nanone akitoza kubaha Imana kuko Bibiliya iravuga ngo"kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo." 1 Timoteyo 4:8
Ariko abantu bari kunyura inzira y'ubusamo ntibashaka guhitamo inzira yo kwezwa no guhinduka kuri kamere. Bagahitamo inzira iboroheye, akaba azi ko atazasenga afite abandi bamusengera, ariko ntashobora gutera intambwe yo kwezwa no guhinduka ku ngeso kuko atemeye kunyura mu nzira yo guhinduka no kwezwa.
Izi mbaraga za kabiri ziva mu butumwa bwiza, ni imbaraga zo kwezwa ariko ku bushake. Kubera iki ari ku bushake? Imana yaremye umuntu imuha byose ariko imusigira amahitamo. Amahitamo n'Imana ntiyavogera ngo iyinjiremo, iyo uhisemo nabi uzabaho nabi ubuzima bwawe bwose, iyo uhisemo neza uzabaho ubuzima bwawe bwose. Biterwa n'amahitamo yawe.
Kwezwa kwa kabiri, ni aho Imana yeza abantu ibanyujije mu bigeragezo bikomeye. Yohana yaravuze ngo"Njye mbatiza mu mazi ariko uzaza hanyuma azababatiza mu Mwuka n'umuriro. Uwo muriro ni ibigeragezo! Kugira ngo duhinduke tube ibikoresho Imana yishimira, hari ubwo itunyuza mu bigeragezo.
Bibiliya iravuga ngo 'Abageragezwa nkuko Imana ishaka, babitse ubugingo bwabo umuremyi wo kwizerwa bagumye bakore Ibyiza'
Source: AGAKIZA Tv
Source : https://agakiza.org/Imbaraga-z-ubutumwa-bwiza-zihesha-uwizera-wese-kwezwa-Pst-Desire-Habyarima.html