Imihindagurikire y'ikirere ishobora gutuma abahinzi benshi bahitamo kureka ubuhinzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bahinzi baravuga ko imihindagurikiye y'ikirere ishobora gutuma umubare munini w'abakora ubuhinzi babureka, bitewe n'ibihombo bari guhura nabyo muri iki gihe imvura yagabanutse.

Ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere mu Rwanda zirigaragaza kuko ubu imvura itakirwa mu bihe bisanzwe yari isanzwe igwamo, ndetse ibi bigatera igihombo abahinzi ku buryo bamwe muri bo bavuga ko nta gikozwe ngo Leta ibaherekeze,  hari abareka ubuhinzi bakigira mu bindi.

Uwimana Eugene ni umuhinzi utuye mu Kagari ka Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru ati 'Iyo ubonye uhomba uravuga uti n'ubundi se ko ntari kubona amafaranga, nkaba ntari kwihaza mu mubyo kurya simbashe no gusagurira isoko uti reka mbyihorere. Muri rusange Leta icyo yakora nk'uko iteganyagihe rihari, yajya ikomeza nyine igashyiraho iteganyagihe. Kandi ikindi naho bishoboka igashyiraho bya bidamu by'amazi, kuko umuhinzi ntabwo yabyishoboza. Ariko Leta ishyizemo imbaraga biriya bidamu birashoboka.'

Undi muhinzi nawe waganiriye n'itangazamakuru rya Flash  na we ati ' Urabona nk'ubu imvura yatinze kugwa ishobora kugwa ikagwa nabi. Ibyo twahinze n'ubundi bigapfa. Ibyahinzwe mbere bigapfa n'ibyahinzwe nyuma bigapfa, bitewe n'uko imvura yaguye igihe kitari icyayo.'

Undi Muhinzi ati ' Turahomba cyane. kuko imvura ishobora kubura, kuko utari ufite iyo mashini kubera ko imashini ihenda, ugasanga cya gihe wa muhinzi iyo gahunda atayigeraho. Bigatuma niba yari yanahinze nibura igice cya hegitare yarazi ko azavanamo nk'ibihumbi 300, yarashoboyemo nk'ibihumbi 200 ugasanga akuyemo ibihumbi 100 bigatuma asubira inyuma ntiyongere guhinga. Ariko bibaye byiza ya makoperative y'ubuhinzi Leta yayatera inkunga.'

Isesengura ryakozwe ku ngaruka z'imihindagurikire y'ikirere igaragaza ko imvura igwa mu Rwanda yagabanutseho iminsi iri hagati ya 35 na 45.

Ni ikibazo Guverinoma y'u Rwanda igaragaza ko gihangayikishije, kandi ko nta gikozwe ngo abaturage bashyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije ikibazo cyarushaho gukomera.

Dr Mujawamaliya Jean D'Arc Minisitiri w'ibidukikije aganira n'itangazamakuru rya Leta yagize ati ' Ntabwo tukivuga ngo dufite ibihe bine by'umwaka, kubera y'uko ugira gutya nko mu gihe umuhindo wagombye kuba urimbanyije, ukabona ubushyuhe. Ngira ngo murabibona tumaze iminsi mu bushyuhe imvura igira gutya igakuba ntigwe, ibyo byose ni ingaruka z'imihindagurikiye y'ibihe. Ubwo rero buri muntu wese mu bimureba agomba gukora uko ashoboye kose, akabungabunga ibidukikije atera amashyamba.'

U Rwanda  rubarwa mu bihugu bifite ubudahangarwa bucye ku ngaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ikirere, ariko Guverinoma igaragaza ko ishyize  imbaraga nyinshi mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurkire y'ikirere.

 U Rwanda ruri mu bihugu bifite imashini kabuhariwe mu gupima imihindagurikire y'ikirere, ndetse rukaba n'igihugu gifite ikigo cyabugenewe mu gucunga ubuziranenge bw'umwuka.

Daniel HAKIZIMANA

The post Imihindagurikire y'ikirere ishobora gutuma abahinzi benshi bahitamo kureka ubuhinzi appeared first on Flash Radio TV.



Source : https://flash.rw/2021/10/28/imihindagurikire-yikirere-ishobora-gutuma-abahinzi-benshi-bahitamo-kureka-ubuhinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imihindagurikire-yikirere-ishobora-gutuma-abahinzi-benshi-bahitamo-kureka-ubuhinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)