Impinduka muri 11 APR FC igiye kwitabaza imbere ya Etoile du Sahel #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Adil Erradi yakoze impinduka 2 mu bakinnyi bagiye gukina na Etoile Sportive du Sahel, aho Jacques Tuyisenge na Mugisha Gilbert bavuyemo.

APR FC igiye gukina umukino wo kwishyura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League.

Umukino ubanza wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 1-1, kugira ngo APR FC igere mu matsinda irasabwa gutsinda uyu mukino ugiye kubera muri Tunisia saa 15h zo mu Rwanda, cyangwa ikanganya hejuru y'igitego 1.

Mu bakinnyi bari babanjemo i Kigali, Mugisha Gilbert yabanje ku ntebe y'abaimbura ni mu gihe Jacques Tuyisenge wagize ikibazo cy'imvune we atari no muri 18.

Aba bahise basimburwa Nshuti Innocent ndetse na Nsanzimfuta Keddy.

11 APR FC igiye kubanzamo

Ishimwe Pierre [GK], Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanizmfura Keddy, Manishimwe Djabel [C], Kwitonda Alain na Nshuti Innocent



Source : http://isimbi.rw/siporo/impinduka-muri-11-apr-fc-igiye-kwitabaza-imbere-ya-etoile-du-sahel

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)