Ndimbati umaze kuba ikimenyabose kubera udushya tumuranga, yongeye gutungurana ubwo yitabiraga ibirori by'imyambarire bizwi nka 'Bianca Fashion Hub' byateguwe n'Umunyamakurukazi Bianca.
Muri kiriya gitaramo, Ndimbati yagiserutsemo yambaye isuti y'amabara y'umukara n'ubururu gusa igitangaje ni uko ikoti ryari rifite akaboko karekare n'akagufi kimwe n'ipanato na yo ku ruhande rumwe yari ikabutura urundi ari ipantalo yuzuye.
Naho inkweto, Ndimbati yari yambaye inkweto zidasa aho ku kaguru k'ibumoso yambaye urugozi rwiza rufungishije umushumi mu gihe ku kaguru k'iburyo yambaye urugozi rudafungishwa umushumi.
Muri biriya birori byarimo no kurushanwa kwambara dore ko n'abarushije abandi babihembewe, benshi bakibona Ndimbati batangiye kuvuga ko ari we uza kwegukana ibihembo by'uwaranzwe n'udushya mu myambarire.
Ni imyambaro yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, gusa abahanga mu by'imideri bemeza ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw'abafite ubumufa bw'ingingo.
Umunyamakuru wa Isibo TV, Irene Murindahabi mu kiganiro cyatambutse kuri iki Cyumweru yatangaje ko hari umwe mu bahanga mu by'imideri bamuhishuriye ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw'abafite ubumuga.
Ngo ubwo uwo muhanga mu by'imideri yabibwiraga Irene Murindahabi, yavuze ko iyi Ndimbati aza kwitabira nk'ibirori by'imideri bikomeye mu mahanga, yari kwamaganirwa kure bamubwira ko ibyo yambaye ari iby'abafite ubumuga.
Icyakora uyu munyamakuru wabaye nk'uvugira Ndimbati ati 'Ariko na none ku ruhande rumwe Ndimbati namwumva, ashobora kuvuga ati 'naje kugaragaza ko abafite ubumuga na bo ari abantu' ku buryo yaje yambaye umuderi wabo mu rwego rwo kubaha agaciro.'
Undi wavugishije abantu mur kiriya gitaramo ni umukobwa wazanye n'umuhanzi Papa Cyangwe waje wambaye iherena ririho agakingirizo.
UKWEZI.RW