Ingabire Marie Immaculee anyita Interahamwe yigeze ambona kuri Bariyeri ?- Agnes yarakaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 14 z'ukwezi gushize kwa Nzeri 2021, Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda RMC rwasohoye itangazo rimenyesha ko Nkusi Uwimana Agnes atakemerewe gukorera umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda.

Iyi baruwa yazaga isubira iyo uyu Munyamakurukazi yandikiye ruriya rwego tariki 13 Nzeri 2021 arusaba kurusubiza ikarita y'ubunyamwuga yahawe na ruriye rwego.

Gusa Nkusi Uwimana Agnes avuga ko atasubije iriya karita agamije guhagarika umwuga w'Itangazamakuru ahubwo ko yabitewe n'impamvu zinyuranye.

Avuga ko yari amaze iminsi ari 'guterwa imijugujugu na Ingabire Mari Immaculee' kandi akaba asanzwe ari Komiseri w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura ku buryo ari byo byamuteye impungenge agasaba ko baba bamubikiye ikarita ye y'umwuga.

Ati 'Yari amaze iminsi angabaho ibitero ati 'Agnes ni Interahamwe' ntiyambonye kuri bariyeri […] nkavuga nti 'uyu Mudamu Ingabire Marie Immaculee ari mu bakomiseri bari muri rwa rwego rwakagombye kutuvugira no kutubungabunga no kudukebura no kutugira inama, none ari kuri Twitter ari kumwe n'agatsiko k'abantu birirwa bangabaho ibitero na we ari kuntuka anyita Interahamwe, nti uyu ni we nzajya kwicara imbere ye nge kumwisobanuraho,…

Ndavuga nti 'Non, ibi ntabwo ari byo, uru rwego nirubanze ruvugurure imikorere yarwo tumenye ko ruri hariya ruhagarariye inyungu z'abanyamakuru cyangwa ruhagarariye iza Leta.'

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingabire-Marie-Immaculee-anyita-Interahamwe-yigeze-ambona-kuri-Bariyeri-Agnes-yarakaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)