Mu nkambi ya Gihembe yari isigayemo impunzi 911, iherereye mu Karere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru zimuwe,kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, zimuriwe mu ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe nk' uko Guverinoma y' u Rwanda yabitangaje.
Aya makuru yatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi , ngo abimuriwe i Mahama bahasanze inkambi y'impunzi ikiri nshya kandi idatuwe cyane kuko hari benshi mu Barundi bari barayihungiyemo batahutse.
Ubuyobozi bw'iyi minisiteri mu butumwa banyujije kuri Twitter banditse bagira bati 'Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo.'
Kuri ubu 'Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari iriya nkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima mu kaga bitewe n'uko aho zabaga hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.'
Ubwo ziriya mpunzi zatangiraga kwimurwa, zagaragaje imbogamizi zo kuba zivanywe ahantu zari zimaze kumenyera ubuzima dore ko zari zihamaze imyaka 24 ndetse bamwe baratangiye kuhashakishiriza imibereho ku buryo hari byinshi bahombye.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi yabamaze impungenge ko aho bimuriwe ari ho heza kandi ko ibikorwa byose byo kubafasha mu mibereho byari muri iriya nkambi bazabisanga mu ya Mahama.
Izi mpunzi zari zicumbikiwe mu Nkambi ya Gihembe, zahunze intambara muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.
Abenshi bahungiye muri kariya gace baturutse i Masisi. Bakaba barahunze Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka 1997 kubera intambara yacaga ibintu muri icyo gihe.
Source : https://impanuro.rw/2021/10/18/inkambi-ya-gihembe-yafunzwe-na-guverinoma-y-u-rwanda/