Inkuru iteye agahinda y'umunyarwanda wamaze igihe kinini bazi ko yapfuye ,none dore uko yabaye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yari asanzwe afiye ubuzima bwiza ,agakunda abantu n'umuryango we bikomeye ariko kuri ubu yafashwe n'uburwayi buteye agahinda kuburyo atabasha kwigenza cyangwa kugira icyo yarya adafite umuntu hafi ngo abimufashemo.Kubw'amahirwe ariko uyu munyarwanda afite umugore wiyemeje kumufasha mu buzima bwe bwose.

Uyu mugabo witwa Everest avuga ko umunsi yaryamye ari muzima ariko bwacya akabyuka amerewe nabi cyane, ndetse numubiri we wose ari kuribwa.Bidatinze yahise ajyanwa kwa muganga, gusa igihe abaganga bose babyiganiraga kumuvura hahise havuka ikibazo umutima we urahagarara bitunguranye ndetse arekeraho guhumeka ,aha niho abaganga bahise batangaza ko yitabye Imana.

Nyuma y'iminsi ibiri ,inkuru nziza yumvikanye kwa muganga bavuga ko wa mugabo yazutse ,mbese yagarutse mu buzima.Ibikorwa byo kumuvura byarakomeje ndetse baza kumusangamo indwara ya hepatite B ,iyi ndwara yibasira umwijima ndetse igace intege uwo yamaze kuzahaza.Yakomeje kwitabwaho gusa biza kuba ibyubusa akomeza kuremba.

Nyuma bamusanzemo igituntu cy'igikatu nayo ikaba ari indwara itoroshye kandi ishobora kwica uyirwaye.Ubu burwayi bukomeye bwatumye yaba umugore wa Everest ndetse numuryango we bagurisha byose bari bafite kugirango bamwiteho, ibi byatumye uyu muryango wibasirwa n'ubukene bukomeye.

Kugeza magingo aya ,Everest abayeho mu buzima bukakaye ,umugore we atunzwe no guca inshuro ndetse abana be baba bateze amakiriro kuri mama wabo.Uyu mugabo ategereza ko umugore ari we umufasha kuko atabasha guhaguruka ,bagomba kumuterura.



Source : https://yegob.rw/inkuru-iteye-agahinda-yumunyarwanda-wamaze-igihe-kinini-bazi-ko-yapfuye-none-dore-uko-yabaye/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)