Inkweto Michael Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zagurishijwe Amadolari Miliyoni 1 n'ibihumbi 470 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nkweto Jordan yazambaye mu mwaka w'imikino (season) we wa mbere muri Chicago Bulls yabaye mu mwaka wa 1984, zikaba zari izo mu bwoko bwa Nike Airships z'umweru n'umutuku.

Muri uyu mwaka kandi Jordan nibwo yahise atangira gukorana n'iyi company ikomeye ya Nike ibintu byo mu bwoko bw'inkweto ndetse n'imyenda byamwitiriwe. Izi nkweto zaciye agahigo ko kuba ari zo za mbere ziguzwe amafaranga menshi mu nkweto zambawe mu mikino yose ku isi zagurishijwe.

Michael Jordan afatwa nk'igihangange cyabayeho mu gukina umukino wa Basketball kuko abenshi banamwita umwami w'uyu mukino. Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, byatumye aba ikirangirire atuma NBA imenyekana ku isi kurusha uko yari izwi mbere.

Uyu mukinnyi yahagaritse gukina Basketball mu mwaka wa 2003, akaba yaraje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA wakoze amateka agatunga amafaranga menshi agera mu ma miliyari y'amadolari. Nyuma y'uko izi nkweto ziguzwe nyiri inzu yakorewemo cyamunara, yagize ati “Aka ni agahigo gakozwe na Jordan hamwe na Jordan Nike Air Ships ku isoko rya siporo mu mateka.”

Izi nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi cyane mu kwegeranya ibintu bya kera. Mbere y'iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zizagurwa hagati ya miliyoni imwe y'Amadolari na miliyoni imwe n'igice y'Amadolari kuko atari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi cyangwa z'ubwoko bwiza kurusha izindi.

Akandi gahigo gafitwe n'umuraperi Kanye West aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe Amadolari Miliyoni 1.8 mu kwezi kwa kane, mu mwaka wa 2021.
Michael Jeffrey Jordan, aya ni yo mazina ye yose, akaba ari we mukinnyi wa kabiri nyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 3000 yose wenyine mu mwaka w'imikino umwe.




source : https://ift.tt/3pBZwUm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)