Inyange yasabye ko abazamura ibiciro by'amata bakurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igiciro cy
Igiciro cy'amata y'Inyange ngo nticyigeze gihinduka

Amezi atatu arashize amata y'Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, n'aho aboneka ibiciro byarazamutse.

Amata ari mu ikarito yaguraga amafaranga y'u Rwanda 5,000 mu Karere ka Rubavu iragura 6,500 ndetse abacuruzi benshi bakavuga ko bitaborohera kuyabona, nk'uko umwe muri bo abigarukaho "Amata yarahenze, n'abayabona barayahenda kuko atabonwa na buri wese."

Mu gihe ubuyobozi bw'uruganda rw'Inyange rutunganya amata n'ibiyakomokaho bwari bwatangaje ko mu Ntara y'Iburasirazuba ahakunze kuboneka ubworozi bw'inka ubwatsi bwari bwabuze umusaruro w'amata ukagabanuka, Umuyobozi mukuru w'Uruganda rw'Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

Yagize ati "Amata yatangiye kuboneka, mu bice bya Nyagatare amata arimo kwiyongera buri munsi, mu cyumweru gitaha ikibazo kiraba cyakemutse."

Biseruka avuga ko kuva imvura yatangira kugwa amata amaze kuboneka ku kigero cya 50%, kandi hari ikizere ko mu cyumweru gitaha azaba yongeye kuboneka nk'uko byari bisanzwe.

Mu bihe by'izuba, ubwatsi bw'amatungo bwarahuze kugera aho umusaruro w'amata wagabanutse kugera kuri 80% nk'uko Biseruka avuga.

Ibi bikaba byaratewe n'izuba ryavuye mu Ntara y'Iburengerazuba mu turere dutanga amata menshi mu gihugu ahasanzwe hakusanywa litiro 100,000 ku munsi, mu bigo by'amakusanyirizo y'amata yagabanutse kugera hejuru ya 80% agera kuri litiro 13,000 ku munsi.

Biseruka avuga ko abantu bazamurirwa igiciro cy'amata atunganywa n'Inyange batagomba kwemera guhendwa.

Ati "Turabwira abantu bose ko batakwemera guhendwa kuko ntitwigeze duhindura igiciro, na Minisiteri y'Ubucuruzi twarabiyimenyesheje."

Biseruka yongeraho ko uretse kwiyongera kw'amata, bijyana no kwiyongerwa kw'ibindi bicuruzwa bikomoka ku mata bikorwa n'urwo ruganda.




source : https://ift.tt/2ZxPMPS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)