Nk'uko gisanzwe kibigenza buri mwaka , SkyTrax, ikigo gitanga amanota ku masosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere, cyashyize ahagaragara urutonde rwerekana uko ayo masosiyete akurikirana mu gutanga sevisi nziza muri uyu mwaka wa 2021.
Rwandair, Sosiyete nyarwanda itwara abantu n'ibintu mu kirere, yaje ku mwanya wa 2 muri Afurika, kubera servisi nziza n'umuhate igira mu kwagura ibikorwa byayo.
Bimwe mu byagendeweho kugirango Rwandair yegukane uwo mwanya uteye ishema, harimo kuba ifite indege zigezweho, kubahiriza gahunda z'ingendo, kwagura umubare w'ibihugu indege zayo zikoreramo, no kuba abakozi bayo bazi gufata neza abagenzi.
Ikindi SkyTrax ishimira Rwandair ni ukuba yarabaye sosiyete ya mbere mu kubahiriza ingamba zo kurwanya Covid-19, kandi iki cyorezo ntikigire ingaruka ku mikorere yayo. Mu gihe izindi sosiyete zitwara abantu n'ibintu mu kirere zongereye ibiciro, Rwandair yo yagabanyije amafaranga y'urugendo nk'uko byemezwa na SkyTrax.
Magingo aya Rwandair ifite indege 12, kandi intego ni ukuba yakubye kabiri umubare wazo, bitarenze umwaka wa 2025. Ibi nabyo byatumye Rwandair ihabwa umwanya wa 2 ku isi, mu masosiyete arushaho kunoza ibikorwa byayo haba mu bwinshi no mu bwiza.
Uku gushimwa kwa Rwandair ni ishema ku Banyarwanda bose, kikaba igisebo kuri bantu nka Himbara David n'abandi bahimbazwa no gusebya u Rwanda, bemeje ko guverinoma y'u Rwanda ipfushije ubusa umutungo w'Igihugu ubwo yatangizaga Rwandair.
Kugeza ubu Rwandair ikorera ingendo mu bihugu bisaga 20 byo muri Afrika, Uburayi na Aziya.
Qatar Airways iherutse gusinya amasezerano y'ubufatanye na Rwandair, niyo iza ku isonga ku isi mu mikorere y'indashyikirwa.
The post Irindi shema ry'u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw' uko amasosiyete atwara abantu n'ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021 appeared first on RUSHYASHYA.