Umunsi w'amateka kuri Riderman n'Umuryango we
Kuwa 26 Ukwakira 2021 imyaka irenze Itandatu babana, n'amagambo yuzuye Imitoma, Riderman kuri uyu munsi yifurije umugore we isabukuru nziza yamavuko yongera kumwibutsa ko ari Isaro risusurutsa umutima we kandi ko ari n'"Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n'indi mirimbo."
Ati"K'umunsi nk'uyu nibwo isaro risurusutsa umutima wanjye ryageze ku isi. Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n'indi mirimbo. Inshuti, umuvandimwe,umufasha, umujyanama, umubyeyi, akaba n'umuntu w'umutima utagira uko usa. Ramba kandi Randa wowe umutima wanjye wambitse ikamba, komeza usangize isi urumuri [email protected] Turahirwa kukugira. Kagire Imana kandi kagire u Rwanda ❤".