Ku wa Gatatu, tariki 27 Ukwakira 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatangaje ko isomwa ry’urwo rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu munsi, ryimuriwe tariki 25 Ugushyingo 2021 ku mpamvu z’uko umucamanza waruburanishije atabonetse.
Mu iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu kuri buri umwe.
Mu iburanisha ryo ku wa 30 Nzeri 2021, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Ubushinjacyaha bwasabiye Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bane ari bo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu ariko Visi Meya wa Burera, Manirafasha Jean de la Paix we agahabwa umwihariko w’igihano mu bushishozi bw’Urukiko.
Abaregwa bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix we hakiyongeraho ibyaha byo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe gukoreshwa.
Mu buryo bw’umwihariko we yasabiwe guhanwa n’ingingo ya 62 y’igitabo cy’amategeko No 68/08/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda kubera impurirane z’ibyo byaha.
Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
source : https://ift.tt/3nClKCT