Iyo Abapasiteri baterera imbuto mbi Mahatma Gandhi, uyu munsi Ubuhinde bwose buba buzi Yesu Kristo-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

None ni bande babujije abantu gukizwa? Ni abafite izina rya Kristo ariko batari Aba-Kristo! Ni bande bimiriye (Babujije) abantu kuza mu rusengero? Ni abari mu itorero bavuga ngo ni abakristo, ariko batari Aba-Kristo (Bavuga ibitari ibya Kristo). Ni bande batuma abandi batinya gukizwa? Ni abavuga ngo ni abakristo, ariko mu myitwarire yo hanze ntibagaragaze ko ari Aba-Kristo!

Ibi byagarutsweho n'Umushumba w'Itorero Zion Temple ku isi, Dr Intumwa Paul Gitwaza ubwo bari ku munsi wa 13 w'amasengesho mu minsi 40 y'amasengesho yo gusenga no kwiyiriza ubusa muri iri torero. Aha abantu bakaba bakangurirwa kubaho ubuzima busa nka Kristo Yesu aho bari hose, nkaho ari we waba uhibereye.

Uko Mahatma Gandhi yabujijwe gukizwa, akanga n'abakristo!

"Uyu munsi Ubuhinde buba ari igihugu cya mbere cy'Abakristo kuruta America, iyo Mahatma Gandhi aza gukizwa. Umunsi Gandhi yasomye igitabo cya Matayo ibice 5 yarahagurutse asa n'umusazi! Arababwira ngo 'Munshakire itorero, ndashaka kumenya uyu Yesu. Kuko uyu ashobora gutuma duhindura amatwara y'isi yose'. Arahaguruka ajya gushaka itorero, umunsi yari umushyitsi mu itorero rimwe ahageze ahasanga intambara hagati y'abapasiteri 2: Bamwe bashyigikiye uyu, n'abandi bashyigikiye uyu, bakubitana intebe bapfa amaturo! [Bamwe ari aba Kefa, abandi ari aba Pawulo]

Icyo gihe Mahatma Gandhi abura uruhande ajyamo, cyane cyane ko yari anarushye kubera ubukoroni bw'Abongereza. Arababaza ati 'Ni iki cyabaye', bati' Uyu mupasiteri ntitumushaka', abandi bati' Natwe uriya ntitumushaka' (Abafana ba pasiteri A, barwana n'aba pasiteri B). Noneho, Mahatma Gandhi arasohoka gatoya abasiga bakubitana intebe, arabavuma ngo' Puuuu! Nkunda Kristo ariko nanga abakristo!'.

Kuva uwo munsi, abwira Abahinde ngo ntimuzarebe abakristo! Ni uko Ubuhinde bwatakaje amahirwe yo gukizwa!". Dr GITWAZA

Umuntu utitwara nka Kristo, imikorere ye ntibe nk'iya Kristo, amagambo ye ntabe nk'aya Kristo, uwo yabujije benshi kwinjira mu bwami kandi azabibazwa! Icyababaje Yesu cyane mu gihe cye, ni abagabo bitwa Abafarisayo: Bavugaga ko bazi Imana, ariko bakimira (Bakabuza) abantu kwinjira mu Mana. Bibiliya iravuga ngo" Muhagarara mu muryango mukabuza abinjira, kandi namwe ntimwinjire!"

Ese imikorere yacu, imivugire yacu, imyambarire yacu, imigendere yacu, imibanire yacu,... ni ubuzima bwa Kristo Yesu bigaragaza? Kristo muri njye, birasobanura ngo imiterere yanjye yose, ubuzima bwanjye bwose, kubaho kwanjye kose, bigaragarira abantu hanze ko ari Kristo atari njyewe! Ni ukuvuga ngo iyo nkoze ikintu, ngomba kugikora uko Kristo yari bugikore. Iyo mvuze ikintu, ryakagombye kuba ari ijambo Kristo yakavuze, iyo aza kuba njyewe. Iyo nambaye, byakagomye kuba ari Kristo wambaye abantu bamureba agenda.

Iyo mbana n'abantu byakagombye kuba ari Kristo ubana na bo, iyo mvuga mu mikorere yanjye yose byakagombye kugaragaza Kristo, mu buryo umuntu atatandukanya ko nkora na Kristo. Bakavuga ngo ko akora nka Kristo?

Umunsi Pawulo na Barinaba abantu bababona (Bari mu gihugu cya Siriyaya Kera, Turukiya y'uyu munsi). Mu kajyi gatoya kitwaga Antiyokiya kari iruhande rw'inyanja ya Mediterane, ngo barabitegereje uko bakora, ibyo bavuga, ngo barabwirana ngo ni "Abakristo". Ni ho ijambo abakristo ryavuye, ntabwo ryari izina ahubwo bwari ubuzima bwabo. Ariko uko imyaka yagiye iza, abantu barigize izina ngo ndi 'Umukristo', ariko siko byavugaga mbere. Ahubwo uko bajyendaga, bambaraga, bakoraga, byose babonaga bisa na Kristo bumvishije.

Ese amagambo yawe, imYambarire yawe, imyitwarire yawe, ibitekerezo byawe bigaragaza Kristo Yesu? Ugomba kubaho ubuzima aho umuntu wese ukubona abona Kristo mu buryo ubayeho bwa buri munsi.

Reba hano iyi nyigisho yose: LIVE OR DIE FOR CHRIST | With Apostle Dr. Paul Gitwaza

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Iyo-Abapasiteri-baterera-imbuto-mbi-Mahatma-Gandhi-uyu-munsi-Ubuhinde-bwose.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)