Jay Polly witabye Imana yahawe igihembo cyiha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gihembo cyihariye mu bihembo bya Kiss Summer Awards byatanzwe mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Kigali Arena.

Iki gihembo ntihatangazwa umuntu ugihataniye, ahubwo akanama nkemurampaka ka Kiss Fm karicara kagatekereza ku muntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

Jay Polly yahawe igihembo 'Best Life Achievement Awards'. Ni mu gihe mu 2020, iki gihembo cyegukanwe na Dj Bob.

Iki gihembo cyakiriwe na Bull Dogg mu izina ry'itsinda rya Tuff Gang ndetse no mu izina ry'umuryango wa Jay Polly.

Bull Dogg yashimye buri umwe washyize itafari ku muziki w'u Rwanda, yifuriza iruhuko ridashira Jay Polly. Ati 'Amahoro y'Imana akomeze kubana nawe.'

Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo 'Ndacyariho ndahumeka' mu rwego rwo kumwunamira.

Fireman yashimye buri wese wabashyigikiye mu muziki, avuga ko muri iki gihe ari ubwo bakeneye cyane abafana. Uyu muhanzi iki gihembo Jay Polly yegukanye ari wo musaruro w'itsinda rya Tuff Gangz ryatanze ibyishimo kuri benshi.

Bull Dogg afatanyije na Fireman baririmbye indirimbo ya Jay Polly yitwa 'Ndacyariho ndahumeka'. Â Ã‚ Ã‚ Bull Dogg yakiriye igihembo 'Best Achievement Award' cyahawe umuraperi Jay Polly witabye Imana Fireman yavuze ko igihembo Jay Polly yegukanye ari umusaruro w'itsinda Tuff Gangz n'ibindi bikorwa by'iyi njyana ikundwa n'urubyiruko

Bull Dogg yasabye abategura ibihembo bya Kiss Summer Awards gushyira injyana ya Hip Hop mu bahatanira ibi bihembo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110723/jay-polly-witabye-imana-yahawe-igihembo-cyihariye-muri-kiss-summer-awards-cyakirwa-na-bull-110723.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)