'Yoweri K. Museveni yitwara nk'umubyeyi w'aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo' -Bobi Wine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya ni amagambo ya Robert Kyagulanyi Sentamu, uzwi ku mazina ya Bobi Wine, uyu akaba ari umwe mu nkorokoro zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguka Museveni.

Mu nkuru ya The East African yasohotse ejo ku cyumweru, Bobi Wine uherutse guhangana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda, bamubajije uko abona imvano y'amakimbirane hagati ya Uganda n'u Rwanda, maze agira ati:'Iyo witegereje imyitwarire ya Museveni, ubona ashaka kwitwara nk'umubyeyi w'aka karere kose. Abayobozi b'u Rwanda banze kumuramya rero, bibyara ubushyamirane'.

Bobi Wine yatanze urugero kuri Kenya yitegura amatora mu mwaka utaha, ngo bikaba bigaragara ko Perezida Museveni ashaka kuyivangamo. Yaboneyeho kuburira abaturage ba Kenya, abasaba kudaha urwaho Museveni uharanira ko Kenya iyoborwa uko abishaka, uko ahora abirota ku Rwanda.
Si Bobi Wine gusa usanga imyitwarire ya Perezida Museveni ari gashozamvururu, kuko nk'uko Rushyashya itahwemye kubigeza ku basomyi bayo. Hari n'abanyapolitiki bakuru, barimo n'abadepite, bahora basaba Perezida Museveni gucisha make akumvikana n'u Rwanda maze umubano w'ibihugu byombi ukongera ukaba mwiza, cyane cyane ko iyo bamubajije icyo apfa narwo, nta gisubizo gihamye atanga.

Mu minsi mike ishize Ambasaderi Adonia Ayebare uhagarariye Uganda muri Loni yamaganye uwitwa Duncan Agaba, umuyobozi mu biro bya Perezida Museveni, uhora atuka Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, Ambasaderi Ayebare akavuga ko ababona ibyo bitutsi by'umukozi mukuru muri Perezidansi batabasha kubitandukanya n'ibya Perezida ubwe.

Abaturage basanzwe nabo ntibishimiye kuba u Rwanda na Uganda bitabanye neza, kuko byabahombeje amamiliyoni atabarika y'amadolari bakuraga mu buhahirane hagati y'ibihugu byombi.

Uko bwije n'uko bukeye batuma ababahagarariye mu nteko ishinga amategeko kubingingira Perezida Museveni akavana igihato mu mubano w'ibihugu byombi, kuko basanga ariwe ufite urufunguzo rw'amahoro. Kugeza ubu yabimye amatwi, ahubwo ubushotoranyi, burimo gufasha imitwe y'iterabwoba igambiriye kugirira nabi u Rwanda, no guhohotera Abanyarwanda bari mu gihugu cye abita intasi z'u Rwanda.

Ababanye na Perezida Museveni igihe kirekire, bakomeje kuvuga ko uwo mukambwe yitwaza ko bamwe mu bayobozi b'u Rwanda muri iki gihe yabategetse bakiri impunzi muri Uganda, akumva n'uyu munsi yabaha amabwiriza nk'umubyeyi utegeka umwana icyo akora, nawe akihutira kumvira nta gutekereza. Yiyibagiza ariko ko batakiri inkomamashyi mu gihugu cye, ko barwanye bagatsinda urugamba rwo kwibohora, bikabaha ubushobozi bwo gukora ikibereye Abanyarwanda, atari ku bw'amabwiriza y'abanyamahanga.

Amateka agaragaza ko Abanyarwanda baha agaciro imibanire myiza n'abaturanyi: Gushyingirana, kugenderana no guhahirana, gutabarana, n'ibindi bigaragaza ubuvandimwe. Ariko ntibivuze ko ari insina ngufi buri wese acaho ikoma uko yishakiye.

Nibyo, Perezida Museveni akwiye icyubahiro nk'Umukuru w'Igihugu ndetse cy'abaturanyi. Ariko burya ushaka ko bamwubaha arabanza akiyubaha. Mbere yo kuba umubyeyi w'akarere kose, yagombye kubanza kuba umubyeyi Abagande bose bibonamo, ntibahore mu mihanda bamagana uburyo Uganda yayigize akarima k'umuryango we.

The post 'Yoweri K. Museveni yitwara nk'umubyeyi w'aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo' -Bobi Wine appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/yoweri-k-museveni-yitwara-nkumubyeyi-waka-karere-urwanda-rwanze-kumuramya-ubushyamirane-buvuka-butyo-bobi-wine/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=yoweri-k-museveni-yitwara-nkumubyeyi-waka-karere-urwanda-rwanze-kumuramya-ubushyamirane-buvuka-butyo-bobi-wine

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)