Nta makuru ahagije turabona ku cyatumye aba bayobozi bombi bataratanze kandidature cyangwa niba barabwiwe kudahirahira batanga kandidature zabo muri komisiyo y'amatora, ariko mu bigaragara baba barahawe isuzuma rikabatsinda, ryo gusigarana ubuyobozi bw'akarere mu nzibacyuho ubwo uwayoboraga ako Karere Mme Kayitesi Alice yagirirwaga icyizere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akagirwa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.
Yagize ati: 'abayobozi b'uturere basanzwe bazi Kayitesi nka mugenzi wabo ariko nyuma yo guhabwa inshingano nshya ntakiri mugenzi wabo ahubwo yabaye umuyobozi wabo, icyakora akaba atagomba kwivanga mu kazi kabo n'abandi bakorera mu zindi nzego, ahubwo ashinzwe guhuza ibyo bikorwa.'
Aya magambo yavuzwe n'uwari Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Bwana Shyaka Anastase, mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri w'umusigire na Guverineri mushya w'Intara i Nyanza ku cyicaro cy'Intara y'Amajyepfo, muri Nyakanga 2020.
Kuba aba bayobozi batazagaruka kandi barakoranye na Kayitesi Alice, n'ubwo ativanze mu kazi kabo kuko ntaho byagaragaye ariko nawe ntiyashimye imikorere yabo kuburyo yari kubahagararaho.
Mu Karere ka Kamonyi hari hamaze iminsi havugwa mu bitangazamakuru binyuranye, ko hari ibibazo by'imyubakire mu kajagari, igikorwa cyo gukingira abaturage cyagendaga buhoro, ibibazo mu birombe by'amabuye y'agaciro ndetse n'ibibazo mu myubakire y'amashuri aho umuyobozi w'umurenge wa Nyamiyaga na bagenzi be batawe muri yombi bakaba bafungiye muri gereza ya Muhanga aho bategereje kuburana, ndetse hakaba hari n'indi mirenge bitagenze neza.
Abazatsinda amatora yo kujya muri njyanama y'akarere nibo bazitoramo batatu bazavamo Meya naba Visi Meya babiri.
Source : https://imirasire.com/?Kamonyi-Abri-mu-buyobozi-bw-Akarere-ntibazagaruka-muri-manda-ikurikira