Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, avuga ko mu manza zirenga ibihumbi 52 zagomba kurangizwa, inyinshi muri zo zarangijwe.
Yagize ati “Twari dufite imanza 52.373 zaciwe n’Inkiko Gacaca zigomba kurangizwa. Inyinshi muri zo twarazirangije kuko kugeza ubu hasigaye imanza esheshatu gusa kandi na zo turi gushaka uko zirangizwa vuba.”
Imibare igaragaza ko mu Murenge wa Rukoma ari hamwe mu hagaragaye imanza nyinshi zaciwe n’Inkiko Gacaca zagombaga kurangizwa ndetse n’izo esheshatu ni ho zisigaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko bari bafite imanza zirenga 8.000 bagomba kurangiza ariko kugeza ubu hasigaye esheshatu gusa kandi na zo biyemeje kuzirangiza mu byumweru bitarenze bibiri.
Ati “Gacaca nk’ubutabera bwunga ntabwo n’imanza zaciwe na Gacaca tuzirangiza dukurikije ya mategeko asanzwe akoreshwa mu guteza cyamunara. Habaho guhuza abafitanye ikibazo kugira ngo bishyurane nibiba ngombwa banababarirane bakomeze babane neza kubera ko intego ya Gacaca ari ukunga Abanyarwanda.”
“Duhura buri wa kane ku Kibuga cy’Akagari ka Taba tugahuza abafitanye ibibazo ariko tugashyiramo n’abafatanyabikorwa kugira ngo bigishe uwaba akinangiye cyangwa se atarabyumva kugira ngo na we abyumve kandi arangize ibyo Urukiko Gacaca rwamukatiye.”
Mu Rwanda Inkiko Gacaca zatangiye mu 2002 ariko kugeza ubu usanga hari aho imanza zitararangizwa bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo ko hari abagomba kwishyura babura ubwishyu cyangwa bakananirwa kumvikana n’abo bahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
source : https://ift.tt/3mKiQvx