Kamonyi: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’imodoka zagonganye, babiri barakomereka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kagangayire mu Kagari ka Sheli kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Ukwakira 2021, ahagana saa Tatu z’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ko ikamyo yari ipakiye umucanga iva i Muhanga yerekeza mu Mujyi wa Kigali yagonze imodoka irimo abantu batatu.

Ati “Habaye impanuka ikomeye aho ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali ipakiye umucanga igeze munsi ya santere ya Nkoto yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Corolla.’’

Yavuze ko uwari utwaye imodoka nto yakomeretse byoroheje, umwe mu bo bari kumwe akomereka bikomeye mu gihe undi yahise yitaba Imana impanuka ikiba.

Tuyizere yavuze ko amakuru y’ibanze yerekana ko iyo mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi wari utwaye ikamyo.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Remera-Rukoma mu gihe abakomeretse bari kuvurirwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Ibinyabiziga byombi byangiritse byahakuwe bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi.

Imodoka yarimo abagabo batatu yangiritse bikomeye
Ikamyo yagonganye n'indi modoka, umuntu umwe ahasiga ubuzima, abandi babiri barakomereka

[email protected]




source : https://ift.tt/3Gap2Ww
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)