Nishimwe Chantal, wiga umwuga wo gukora inkweto mu Ishuri rya Munanira TVET avuga ko mbere yumvaga umwuga wo gukora no kudoda inkweto ari uw’abagabo, gusa ngo nyuma yo kubona uburyo inkweto ziva hanze zihenze byamuteye ishyaka ahindura imyumvire kugira ngo akore inkweto zahangana n’iziva hanze zihenze.
Ati “Nabonaga abamasayi uburyo bari kuduhenda kandi natwe mu Rwanda twabyikorera, ibyo byatumye ntinyuka ndavuga nti ‘abakobwa natwe natwe dufite ubushobozi bwo kugera ku byo abandi bagezeho”.
Nishimwe afite intego yo kuzagira uruganda rukorera inkweto mu Rwanda. Uyu mukobwa asaba bagenzi be bacyitinya bumva ko hari imirimo igenewe abagabo n’igenewe abagore ko iyo myumvire bakwiye kuyihindura.
Ati “Abakobwa bagenzi banjye bacyitinya nababwira ko abakobwa natwe dushoboye, nta murimo ugenewe umugabo, nta wugenewe abagabo, umwuga umwe yakora na mugenzi we yawukora”.
Mutoni Shakira asana inkweto zacitse ndetse akaba aniga gukora inkweto n’amasakoshi.
Ati “Imyuga iyo umuntu yayize ntabwo apfa gukena, abona amafaranga menshi mu gihe yifuza atagiye gushakisha akazi. Nshobora gukora inkweto imwe nkaba ndushije amafaranga umuntu wiriwe ahinga. Inama naha abakobwa bagenzi banjye ni ukubakundisha umwuga wo gukora ibikomoka ku mpu kuko bifasha umuntu kwiteza imbere, kandi ntabure amafaranga mu gihe ayakeneye.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, avuga ko nta wukwiye kumva ko umurimo runaka ugenewe igitsina runaka, cyangwa ngo hagire umwuga umuntu yumva ko usuzuguritse.
Ati “Abaturage icyo twababwira ni uko bagomba guha umurimo agaciro, bagakura amaboko mu mufuka bagakora, nta murimo ugenewe abagore nta murimo ugenewe abagabo. Ikindi nababwira ni uko nta murimo mutoya ubaho umurimo wose wakoze uwushyizeho umwete, ukitanga ugakora ntacyatuma utaguteza imbere.”
Ishuri rya Munanira TVET ryigamo abakobwa 13 n’abahungu 13.
Uwamariya Josephine, umuyobozi w’umuryango ActionAid, avuga ko igitekerezo cyo kubaka ishuri rya TVET cyavuye mu baturage ubwabo.
source : https://ift.tt/3poL4ik