Mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021/22 ni bwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yasabye ko ibigo by’amashuri byose byajya bigaburira abana.
Nyiraneza Francine afite umwana wiga mu mashuri abanza, avuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana bose ifasha ababyeyi kubona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo.
Yagize ati “Kuba umwana arya ku ishuri njye nk’umubyeyi biramfasha mu murimo nkora wo kuzunguza utuntu tw’imbuto. Iyo umwana yariye ku ishuri biramfasha sinteke saa Sita. Mbere byarampangayikishaga ngataha akazi kanjye ntakarangije kugira ngo nze ntekere umwana asubire ku ishuri ariye.”
Mutesi Quevine wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza avuga ko muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, barya umuceri, kawunga, imyumbati, ibijumba, n’imboga.
Ati “Bidufasha kudakererwa, bikanadufasha kubona umwanya wo gusubira mu masomo, bityo bigatuma dutsinda. Mbere tutaratangira kurira ku ishuri, twatahaga mu rugo bamwe bakagaruka amasomo yatangiye hakagira abatakara n’abandi bajyana na mwarimu.”
Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubengera II, Bizimana Didier, avuga ko guhunda yo kugaburira abana bose ku mashuri bayitezeho kuzamura ireme ry’uburezi.
Ibi abishingira ku kuba bari bamaze umwaka baha abana igikoma n’irindazi kandi byatumye umubare w’abanyeshuri batsinda bakabona ibigo wikuba kabiri.
Agira ati “Mbere y’uko dutangira guha abana igikoma n’irindazi twabonaga batandatu batsinze bakabona amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Dutangiye kubaha igikoma n’irindazi abatsinda bariyongera ubu dufite abana 14 babonye amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye. Ubu noneho ubwo abana bose bari gufatira amafunguro hano ku ishuri dufite icyizere ko umubare w’abatsinda uziyongera cyane.”
Ibikwiye kunozwa muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri
Nubwo ababyeyi n’abarezi bashima gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, abarezi bavuga ko hari imbogamizi bari guhura nazo zirimo kuba hari aho ibikoni bitaruzura, aho mivero zitaraterwa, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kuba batarabona abakozi bakora muri iyi serivisi yo kugaburira abana. Ibi bituma abarimu aribo bafata inshingano yo kugeza amafunguro ku banyeshuri.
Mukeshimana Léonie avuga ko kuba aribo bagaburira abanyeshuri bituma batabona umwanya wo kuruhuka mu karuhuko ka saa Sita.
Ati “Ku mwarimu nta karuhuko gahari, urumva niba maze kwigisha isaha y’ibiryo irageze, ni uguhita njya mu gikoni gufata ibiryo nkabishyikiriza abana. Iyo abana bamaze kurya isaha zo kwinjira mu ishuri ziba zigeze.”
Muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri Leta yishyurira buri mwana 56 Frw ku munsi, umubyeyi akiyishurira 96 Frw.
Mu mbogamizi zikibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda harimo kuba hari ababyeyi bataritabira gutanga amafaranga 6000 Frw basabwa nk’umusanzu kugira ngo abana bafatire amafunguro ku ishuri.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimye iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, agaragaza ko ari imwe mu zitezweho kongera ireme ry’uburezi.
Ati “Gahunda ni uko ibigo byose biha amafunguro abana ku ishuri. Hari ubufasha Leta yahaye ibigo byose ariko hari n’uruhare rw’ababyeyi. Hari aho usanga hakiri utubazo nka mivero batarazitera neza, cyangwa nk’ibikoni bitaruzura.’’
Yakomeje ati “Icyo tubasaba ni ukwihutisha kugira uku kwezi kwa 10 kurangire byose byagiye ku murongo, kugira ngo abana bige ku mashuri meza yuzuye, bafate amafunguro ku mashuri. Abarimu Leta yarabashatse ku buryo rwose tuba dufite ireme ry’uburezi riri hejuru.”
Abarezi bifuza ko Leta yakongera uruhare rwayo muri iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, ndetse ikajya yishingira imiryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere ikayitangira umusanzu wose ku kigero cya 100%.
source : https://ift.tt/3vKtUgp